Asinah yateye indobo Alto wari wavuze ko bakundana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko bivuzwe ko umuhanzikazi Asinah Erra ari mu rukundo n'umuhanzi Alto, yabiteye utwatsi ahubwo ahishura umugabo wamwigaruriye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Mutaramana 2021, Asinah abinyujije kuri Instagram Stories yateye utwatsi iby'aya makuru ahamya ko afite umugabo umwe mu buzima bwe.

Yabikoze yifashishije amashusho bari kumwe ariko ahisha isura y'uyu mugabo mu maso ku buryo atagaragara neza, yashyizeho amagambo agaragaza ko ari we mukunzi we.

Mu mashusho yari yagaragaye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2022, yagaragazaga Alto na Asinah Erra bahuje urugwiro.

Alto kandi yatangarije itangazamakuru ko ari mu rukundo na Asinah ndetse ko bamaze amezi abiri babyumva kimwe ndetse ko atitaye ku kinyuranyo cy'imyaka iri hagati yabo.

Nyuma y'amasaha macye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 06 Mutarama 2022, Asinah yahakanye ibyo kuba akundana na Alto ndetse ahita agaragaza umusore yihebeye.

Abinyujije kuri Instagram ye, Asinah yatangaje ko ibyatangajwe ari ibihuha ndetse ahita agaragaza umugabo avuga ko ari we yahariye ubuzima bwe.

Mu butumwa yanyijije kuri Instagram, Asinah agira ibyo asaba Ibinyamakuru byose byanditse inkuru y'urukundo rwe na Alto.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Asinah-yateye-indobo-Alto-wari-wavuze-ko-bakundana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)