Umupira w'amaguru mu Rwanda ubayeho bupfubyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gusibira mu iterambere, impinduka mu mategeko, imibereho idahinduka, byose bikomeje kuba ingorabahizi mu mupira w'amaguru mu Rwanda. Kubura kirengera, kutagira ba nyirabyo bifite amanota menshi mu kubaho bupfubyi ku mupira w'amaguru mu Rwanda.

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatanu nibwo Minisiteri ya Siporo yashyize hanzwe amabwiriza mashya agenga ibikorwa bya Siporo, aho harimo n'ingingo ihagarika imyitozo n'amarushanwa bitegurwa n'ingaga. Mu mikino ikunzwe hano imbere mu gihugu, umupira w'amaguru niwo wari uri gukinwa kuko Volleyball irushanwa ryabaga hari hashize ibyumweru bibiri rihagaritswe. 


Hashize amezi 21 Covid-19 igeze mu Rwanda. Insengero, imodoka zitwara abantu, amasoko, ibitaro, amashuri, bose bamaze kumenya kubana n'iki cyorezo, ariko muri siporo bakomeje gutsindwa iri somo.

Dufashe inguni y'umupira w'amaguru nk'umukino ukunzwe kuruta indi mu Rwanda, shampiyona ihagaritswe hamaze gukinwa umunsi wa 11 wa shampiyona.

Nko mu bindi bice by'igihugu, muri iyi shampiyona harimo umubare munini w'abarwaye COVID-19, gusa ingamba zashyizweho zikaba zafashaga amakipe gukina. Icyemezo Minisiteri yafashe gisa neza n'icyo yafashe mu 2020, cyatumye imikino ya shampiyona yari imaze gukinwa iba imfabusa. Tariki 11 Ukuboza 2020, nabwo byari ku wa 5, Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rivuga ko shampiyona n'imyitozo bihagaritswe kuva tariki 12 Ukuboza, ubwo nabwo byari gutangira ku wa 6 nk'uko izi ngamba nazo ziri bushyirwe mu bikorwa kuva kuri uyu wa 6.

Ikibazo cyo kugendana n'igihe

2020, shampiyona ihagarikwa, nta mukinnyi n'umwe wari warafashe urukingo ndetse nta muntu n'umwe wari wagakingiwe mu Rwanda. Minisiteri ya Siporo gufata icyemezo gisa neza n'icya 2020 kandi hari impinduka zabayeho, bigaragaza kutagendana n'igihe no kutiga izindi ngamba nshya zigendanye na 2021, zatuma umuturage yirinda COVID-19 kandi ibikorwa bye bigakomeza.

Uyu mwaka ingeri zose zigejeje imyaka zatangiye gufata urukingo 

Mu 2020, abantu bataratangira gufata inkingo, umuntu wategaga imodoka ntiyabazwaga niba yarikingije ahubwo mu modoka yahanaga intera na mugenzi we, ndetse akambara agapfukamunwa neza kuko aribwo buryo bwari buhari. Mu 2021 aho abantu batangiye gukingirwa, urajya gutega imodoka ukabazwa niba ufite inkingo zose ubundi hakajyaho n'andi mabwiriza asanzwe arimo kwambara agapfukamunwa. Ugendeye kuri uru rugero, urasanga ubusesenguzi bwakozwe ndetse n'ingamba zariho mu 2020 zaravuguruwe, hazamo ubundi buryo bushya kandi bugamije ubuzima bwiza ku muturage muri gahunda yo kwirinda COVID-19. Muri Minisiteri ya Siporo, Icyemezo cyafashwe cyiganjemo kutagoragoza.

Abakinnyi ni bamwe mubakingiwe mbere, ariko umupira wabo uri mubihagaritswe mbere.

Abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi ubwo bavaga muri CHAN, bari mubafashe urukingo mbere y'abandi. Ubwo shampiyona ya 2020-21 yajyaga gukinwa, abantu bose bafite aho bahuriye n'imikino barakingiwe ndetse iyi gahunda ikomereza mubaturage rusange. Mu ntangiriro z'uku kwezi ubwo COVID-19 yongeraga gufata umurego ku Isi no mu Rwanda, imibare y'abandura yarazamutse bivuze ko hagombaga gufatwa ingamba mu bice byose. Ku ruhande rwa Siporo, shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda yari yaratangiye ndetse abafana bemerewe kugaruka ku bibuga, yewe n'abakinnyi bemerewe kuba aho bashatse, bivuze ko hari harabayeho koroshya tugendeye kuri shampiyona ya 2020-21.

APR FC yabaye ikipe ya mbere ifashe urukingo rushimangira 

Umupira w'amaguru ni hamwe muhaba ingamba zikaze zo kwirinda covid ariko gutsinda byanze.

Umufana kugira ngo yinjire ku kibuga yagombaga kuba afite urukingo, ndetse n'ibisubizo by'uko yipimishije COVID-19 nibura mu masaha 48. Abanyamakuru bitabiraga umukino, basabwaga inkingo zose ndetse n'igipimo cy'amasaha 24. Abakinnyi nabo bajyaga gukina babanje kwipimisha ibipimo by'amasaha 24, bivuze ko mu mupira w'amaguru ari hamwe mu hantu hakenerwa ibipimo by'amasaha macye. Muri uku kwezi hagati, amakipe yatangiye kugira ubwandu buri hejuru ndetse amwe atangira gukina adafite abatoza cyangwa bamwe mu bakinnyi, byanatumye abafana bongera gukumirwa ku bibuga none n'icyo babaga baje kureba kirahagaritswe.

FERWAFA nayo si shyashya

Ku ruhande rwa FERWAFA nk'urugaga rureberera umupira w'amaguru mu Rwanda, ntabwo rwafashe uyu mupira mu biganza, ahubwo amakipe niyo yimenye.

Ku Isi yose ingaga ziyoboye umupira w'amaguru kuva COVID-19 yaza ku Isi, ziri kurwana n'ubusugire bw'upira wabo, ibintu FERWAFA ititaho. Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza, Espagne, Ubutariyani, Uganda, n'ahandi hatandukanye nibura mu byumweru bibiri, batanga amakuru y'uburyo abakinnyi bagize shampiyona babayeho, umubare w'abanduye uko bangana, ndetse bagahitamo imikino isubikwa, ariko ibyo muri FERWAFA ntibabyikoza.
Ejo bundi APR FC itsinda Rayon Sports abafana basaga 15 bafashwe bakoresheje ibyangombwa mpimbano kugira ngo barebe umukino 

Amakipe niyo apimisha abakinnyi, ndetse ibisubizo bigahabwa umuntu uba yoherejwe na FERWAFA nk'uko yabitangaje. Impungenge zirimo hano, ni uko amakipe yapimishaga abakinnyi bari bukoreshe ku mukino, bivuze ko abandi basigaye nta makuru yabo yabaga azwi, ikindi ikipe ishobora gutanga amakuru atariyo mu buryo bwo kwirengera.

FERWAFA n'itegeko ryayo

N'ubwo nta kipe iraterwa mpaga, ariko byari byoroshye cyane kuba byabaho. Itegeko rivuga ko kubijyanye na COVID-19, ikipe irwaje 20% by'abakinnyi bapimwe yagombaga guhita iterwa mpaga. Bivuze ko nk'ikipe yabaga ifite abakinnyi 20 yapimishije, gusangamo 6 byari bihagije guterwa mpaga. Iri tegeko CAF yigeze kurikoresha COVID-19 ikiza, ariko nyuma riza guhinduka. Kuko kuri ubu ikipe irwaje COVID-19 umukino wayo urasubikwa, no mu bihugu byinshi ku Isi niyo nzira bakoresha.

kuva umupira w'amaguru wagera mu Rwanda, nibwo bwa mbere kureba umupira kuri sitade byari bihenze umufana



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113071/umupira-wamaguru-mu-rwanda-ubayeho-bupfubyi-113071.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)