RD Congo: Impanuka y'indege yahitanye abantu batanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru dukesha Ikinyamakuru Washington Post ariko yanagarutsweho n'ibindi binyamakuru bitandukanye, ni uko abagenzi batatu bari bari muri iyo ndetse n'abapilote babiri bo muri Kompanyi ya 'Malu Aviation' baguye muri iyo mpanuka y'indege yari ivuye mu Mujyi wa Goma yerekeza ahitwa Shabunda mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.

Kashombanya Dieudonné, umuyobozi wa Shabunda yagize ati 'Ubu twatangije iperereza ryo kugira ngo hamenyekane impamvu yateye iyo mpanuka. Twifatanyije n'imiryango y'abantu baguye muri iyo mpanuka .'

Ku rubuga rwa 'Malu Aviation' bavuga ko indege zabo ubundi zitwara abantu n'imizigo muri ako karere. Impanuka z'indege aho mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshaka si ibintu bishya kuko zikunze kubaho, ariko na none abagenzi bahitamo gukomeza gukoresha indege, kuko nibwo baba bizeye umutekano, kurusha gukoresha umuhanda kuko muri ako gace higanje imitwe y'inyeshyamba zitwaza intwaro.




Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/rd-congo-impanuka-y-indege-yahitanye-abantu-batanu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)