DRCongo : Indege itwara abagenzi yakoze impanuka ivuye i Goma ihitana abantu 5 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021 mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo ubwo yari ivuye i Goma.

Ikinyamakuru Washington Post ivuga ko abagenzi batatu bari bari muri iyo ndetse n'abapilote babiri bo muri Kompanyi ya 'Malu Aviation' baguye muri iyo mpanuka y'indege yari ivuye mu Mujyi wa Goma yerekeza ahitwa Shabunda mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.

Kashombanya Dieudonné, umuyobozi wa Shabunda yagize ati 'Ubu twatangije iperereza ryo kugira ngo hamenyekane impamvu yateye iyo mpanuka. Twifatanyije n'imiryango y'abantu baguye muri iyo mpanuka.'

Ku rubuga rwa 'Malu Aviation' bavuga ko indege zabo ubundi zitwara abantu n'imizigo muri ako karere.

Mu Burasirazuba bwa Congo hakunze kumvikana impanuka z'indege rimwe na rimwe bikunze kuvugwa ko biterwa no kuba zishaje.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/DRCongo-Indege-itwara-abagenzi-yakoze-impanuka-ivuye-i-Goma-ihitana-abantu-5

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)