Rayon Sports isaha n'isaha ishobora kwimura umwiherero #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports isaha n'isaha ishobora gufata icyemezo cyo kutazongera gukorera umwiherero mu Nzove bitewe n'imibereho y'abakinnyi batishimiye igihe bitegura umukino.

Abakinnyi ba Rayon Sports bakora imyitozo bataha, ariko iyo habura iminsi 2 ngo bakine baba bagomba kujya mu mwiherero aho bawukorera mu Nzove, baba mu macumbi umuterankunga wabo Skol yabubakiye.

Ni amacumbi abamo n'abakinnyi babishaka umunsi ku munsi nka Manace Mutatu, Sanogo Sulaiman na Steve Elo Manga.

Imibereho y'abakinnyi igihe bagiye mu mwiherero, imirire yabo ni kimwe mu bintu batishimiye ndetse n'abatoza bakaba bamaze igihe babwira ubuyobozi ko atari ahantu ho gutegurira umukino ku ikipe yifuza intsinzi.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko isaha n'isaha iyi kipe yafata umwanzuro ikajya ikorera umwiherero muri hoteli nk'uko byari bisanzwe ubundi mu Nzove bakajya bakorerayo imyitozo gusa.

Ibi bishobora gutangirana n'unwiherero wo kwitegura umukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona uzaba ku wa Gatandatu ikipe ya Rayon Sports izakinamo na AS Kigali.

Rayon Sports ishobora kutazongera gukorera umwiherero mu Nzove



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-isaha-n-isaha-ishobora-kwimura-umwiherero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)