Kigali : Umugabo w'imyaka 58 akurikiranyweho gusambanya abana 7 bari hagati y'imyaka 12 na 17 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yatawe muri yombi na RIB tariki 08 Ukuboza 2021, mu Kagari ka Kugugu, mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

RIB ivuga ko aba bakobwa yabashukishaga amafaranga akanabagurira ibintu bitandukanye kuko ari umucuruzi. Aba bana ngo bajyagayo mu bihe bitandukanye aho uyu uregwa yacururizaga akabakoreraho ibikorwa by'ishimishamubiri.

Uwafashwe afungiye kuri RIB Station ya Kinyinya mu gihe dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje uyu mugabo yakoraga biriya byaha ashukishije abana ibintu binyuranye kugira ngo abareshye abashobora muri ubwo busambanyi.

Dr Murangira avuga ko ubu buryo ari bwo abakora ibi byaha bakunze gukoresha 'bifuza kwigarurira icyizere mu bana bagamije kubasambanya. RIB irasaba ababyeyi kwita ku bana babo ndetse igihe cyose babonye hari ikintu cyangwa impano bazanye batazi aho yavuye, ko bajya babyitaho, bagakurukirana ndetse bakiyama abo bantu.'

ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange

Ingingo ya 133 : Gusambanya umwana

Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha :

1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k'umwana ;

2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw'umubiri w'umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy'umwana ;

3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w'umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n'itanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka cumi n'ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n'ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk'umugabo n'umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y'abana bafite niburaimyaka cumi n'ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa. Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n'ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n'umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y'imyaka cumi n'ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y'iri tegeko.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Umugabo-w-imyaka-58-akurikiranyweho-gusambanya-abana-7-bari-hagati-y-imyaka-12-na-17

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)