Nkora ubukwe nanze Inkwano kandi nzakomeza kuyamagana- Nsanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sylvie Nsanga wagarutsweho cyane muri ibi bihe aho akomeje kwamagana igitaramo cya Koffi Olomide giteganyijwe mu mpera z'iki Cyumweru, avuga ko iteka ahora aharanira ko abari n'abategarugori bahabwa agaciro bakwiye.

Yagarutse ku bikorwa bimwe na bimwe bigize umuco wo duce tumwe na tumwe tw'u Rwanda nk'aho umusore usuye umukobwa bagomba kumutekera isake, aho umukobwa agira ibyo agurira umusore kugira ngo babane.

Ati 'Noneho nkibaza nti ese ya matela na rya gare umukobwa yazanye, na byo babihaye agaciro mu mitungo y'inkwano na yo azanye.'

Agakomeza agira ati 'Noneho nza kubona ko ibyo umugore yakoresheje bitajya bihabwa agaciro ariko ibyo umugabo yakoze byo bigahabwa agaciro, hari Inka n'andi mafaranga umusore atanga kugira ngo umukobwa azitegure.'

Nsanga avuga ko ibi yaje kubibonamo ikibazo gikomeye kandi gisubiza inyuma ihame ry'uburinganire.

Uyu mubyeyi kandi avuga ko hari n'inkambi yari irimo ibibazo nk'ibi by'abakobwa bangaga gushaka abasore badafite Inka.

Ati 'Noneho nkavuga nti 'niba muri mu nkambi mukaba mudafite inka, mwibuke ko muri n'impunzi kandi nta nka mufite', kuki umukobwa yumva ko agomba gutegeka ko umuhungu agira Inka, none se umuhungu yiyice,…'

Sylvie Nsanga avuga ko yaje kuganiriza abo bakobwa bumvaga ko badashobora kuva mu rugo ngo bagendeye ubusa [batabakoye].

Ati 'None se umugore ni igicuruzwa ?...Nubwo dufite politiki z'uburinganire ariko ntizagerwaho mu gihe tucyumva ko umugore agomba kujya hejuru no hasi kugira ngo abone inka yo gutanga ku mugore.'

Avuga ko kandi ibi byanagiye biteza ingaruka z'ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko hari abagabo bakubita abagore babo babacyurira ko babakoye, akavuga ko ibi abibonamo ikibazo kandi ko kuri we yabyirinze.

Ati 'Njyewe n'umuntu twagombaga gushakana naramubwiye nti 'njyewe nta nkwano muzatanga' abo mu muryango wanjye bamwe barabyanga hari n'abataratashye ubukwe bwari bugiye no guhagarara.'

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nkora-ubukwe-nanze-Inkwano-kandi-nzakomeza-kuyamagana-Nsanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)