Nyuma y'Uko Min. Gatabazi asabye impinduka mu misifurire, FERWAFA yahagaritse abasifuzi bane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byemezo byafashwe n'Inama ya Komisiyo y'imisifurire ya FERWAFA yateranye ku wa kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021 yiga ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi b'imikino (abasifuzi n'abakomiseri) mu marushanwa atandukanye ategurwa na FERWAFA.

Imyanzuro yafashwe nyuma y'uko hamaze iminsi havugwa ikibazo cy'imisifurire mibi mu Rwanda.

Nta minsi itanu irashira, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi anenze imisifurire yagaragaye mu mukino wahuje Kiyovu Sports na Musanze FC, iyi kipe yo mu Majyaruguru ikaza kubona igitego umusifuzi akacyanga ariko akemaza icyo Kiyovu yatsinze benshi bemeza ko uwagitsinze yaraririye.

Minisiti Gatabazi mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati 'harya ubu igitego nk'iki na cyo bisaba ikoranabuhanga kugira ngo mubone ko uwagitsinze yari yarariye cyangwa ku makipe yo mu byaro amategeko yarahindutse. Mugerageze kuba abanyakuri nibitaba ibyo Football ntaho yaba igana.'

Mu myanzur yafashwe na Komisiyo y'imisifurire muri FERWAFA yahagaritse SEBAHUTU Yussuf uyu yari Komiseri w'umukino wa Shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu bagore wahuje IPM WFC na GATSIBO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo, 2021.

Ivuga ko yakoze amakosa kuri uwo mukino bityo hakaba hafashwe umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho umwanzuro.

MUNYANEZA Jean Paul yari Komiseri w'umukino wa Shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu bagore wahuje KAYONZA WFC na NASHO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021.

Na we Komisiyo ivuga ko yakoze amakosa kuri uwo mukino bityo hafatwa umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho umwanzuro.

Abasifuzi bane barimo NSABIMANA Céléstin, Komisiyo ivuga ko uyu Musifuzi wa kane ku mukino wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagabo ''Primus National League'' wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l'Est FC tariki ya 27 Ugushyingo, 2021 yarakoze amakosa.

Hafashwe umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by'imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza, 2021.

MUNEZA Vagne yari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona ''Primus National League'' wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l'Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo, 2021 na we ngo yakoze amakosa kuri uwo mukino.

Komisiyo yafashe umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

RUHUMURIZA Justin yari umusifuzi wa kabiri ku mukino wa Shampiyona ''Primus National League'' wahuje Police FC FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo, 2021 na we ngo yakoze amakosa kuri uwo mukino.

Komisiyo yafashe umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bine (4) by'imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

Undi wahanwe ni NSABIMANA Claude wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona ''Primus National League'' wahuje Police FC FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 we yahagaritswe ibyumweru bibiri (2) by'imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

MULINDANGABO Moïse na we w'umusifuzi, inama ya Komisiyo y'imisifurire yateranye ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021 yasanze ku mukino wa Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo ''Primus National League'' wahuje Rayon Sports FC na Bugesera FC wabaye tariki ya 20 Ugushyingo, 2021 yarakoze amakosa.

Komisiyo yafashe umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) by'imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.



Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Nyuma-y-Uko-Min-Gatabazi-asabye-impinduka-mu-misifurire-FERWAFA-yahagaritse-abasifuzi-bane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)