Ubwo abo basirikare bakatirwaga igifungo n'Urukiko rw'Ubujurire rwa Gisirikare mu kwezi k'Ukwakira 2020, baje kujuririra mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare mu kwezi kwakurikiyeho k'Ugushyingo 2020.
Baburanaga bari kumwe n'abasivili babiri, ari bo Ntakaziraho Donat na Mukamulisa Diane(bakoraga irondo ry'umwuga), kuko Ubushinjacyaha buvuga ko igihe abasirikare bajyaga gukora ibyaha ngo babaga bari kumwe.
Private Ndayishimiye Patrick wari wakatiwe igifungo cy'imyaka itatu, yakigabanyirijwe gisigara ari amezi atanu n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 100, bisobanura ko yakirangije kuko amaze umwaka urenga afunzwe.
Pte Nishimwe Fidèle na we wari wakatiwe igifungo cy'umwaka umwe, ubu yakatiwe igifungo cy'amezi atandatu n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 500, akaba na we yarakirangije kubera ko yari amaze umwaka urenga afunzwe.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwavuze ko impamvu rwahanaguyeho icyaha cyo gusambanya ku gahato aba basirikare ari uko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko cyakozwe.
Ntakaziraho na Mukamulisa na bo bagabanyirijwe ibihano kuko hakatiwe igifungo cy'amezi atanu n'ihazabu ya 100 000 Frw icyakora kuri Mukamulisa we akaba azarangiza igihano yakatiwe nyuma kuko afite uruhinja.