Muhanga: Umukobwa arashinjwa kwikuramo inda uruhinja akaruta mu musarani #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa w'imyaka 25 y'amavuko wo mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga, ukurikiranyweho gukuramo inda agata uruhinja mu musarani, yisobanura avuga ko yagiye mu musarani yakwikanira akumva umwana yituyemo.

Dosiye y'Ikirego cy'uyu mukobwa ukurikiranyweho icyaha cyo kwikuramo inda, yashyikirijwe Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga mu cyumweru gishize tariki 08 Ukuboza 2021.

Iki cyaha akekwaho, cyabaye tariki 04 Ukuboza 2021, bigakekwa ko cyaba cyarabereye mu Mudugudu wa Nyanza Akagali ka Remera, Umurenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga.

Uyu mukobwa ukekwaho gukora iki cyaha, yari yaratashye iwabo muri aka gace nyuma yo gutererwa inda mu Mujyi wa Kigali aho yari asigaye aba.

Inkuru dukesha urubuga rw'Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda, ivuga ko uko umunyeyi w'ukekwaho kwivanamo inda yari avuye kuguza amafaranga ngo azabone uko umufasha agiye kubyara, yageze mu rugo asanga ukekwa ntari mu cyumba cye, asohotse asanga ahagaze iruhande rw'umusarani ari gutitira.

Umubyeyi yarebye umukobwa we abona inda yabaye nto kandi yarabonaga ikuze, ahita akeka ko yaba yayivanyemo, ahita atabaza abaturanyi baraza babona uruhinja mu musarani.

Ukekwa we avuga ko yashatse kujya mu musarani agaruka mu nzu, yumva mu nda hari kumurya asubirayo arikanira yumva umwana yituyemo.

Bivugwa ko uyu mukobwa yari yaranze kujya kujya kwipimisha, akaba kandi avuga ko inda ye yari imaze amezi 4, ariko abamubonaga bakaba barabonaga ko ikuze yaba yari yaragejeje igihe cyo kubyara.

Ukekwa aramutse ahamwe n'icyaha cyo kwikuramo inda ku bushake, yahanishwa igifungo cy'imyaka 3 n'ihazabu ingana n'ibihumbi magana abiri y'u Rwanda, nk'uko biteganywa n'ingingo y' 123 y'Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

RADIO&TV10



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/muhanga-umukobwa-arashinjwa-kwikuramo-inda-uruhinja-akaruta-mu-musarani

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)