Kigali: Umuhinde yakandagiye umuriro azi ko a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru wa InyaRwanda.com, Josue Umukundwa wageze ahabereye iyi mpanuka muri iki gitondo, yasanze iyi modoka yinjiye neza mu nyubako ya CHIC. Amakuru yahakuye ayahawe n'abaturage babyiboneye ni uko umugabo w'umuhinde wari uvanye iyi imodoka muri Parikingi yakandagiye umuriro azi ko afashe feri, maze imodoka ihita yirukanka ku muvuduko mwinshi cyane yinjira mu nyubako ya CHIC.

Iyi modoka yagonze umusekirite wari uri mu kazi kuri iyi nyubako arakomereka cyane ndetse hanakomereka umugore wari kumwe mu modoka n'uyu muhinde wari utwaye iyi modoka nk'uko twabitangarijwe n'umuturage twahasanze. Umwe mu bari bahari yabwiye InyaRwanda uko byagenze. Ati 'Imodoka yari iparitse muri parking aho kugira ngo afate feri yakandagiye umuriro bityo ahita yinjira muri CHIC agonga umusekirite arakomereka cyane n'umugore bari bari kumwe mu modoka nawe yagize ikibazo".

Icyakora kugeza ubu nta muntu wahitanywe n'iyi mpanuka ndetse n'umushoferi wari uyitwaye ntacyo yabaye. Ku rundi ruhande ariko iyi mpanuka yangije ibintu byinshi cyane dore ko yagonze iduka ry'imyenda n'irindi rikorerwamo ubucuruzi bujyanye na 'Printing' ikangiza za mudosobwa nyinshi n'ibindi bikoresho. Yanangije cyane iyi nyubako aho ibirahure byamenaguritse bikomeye. Polisi yahise igera ahabereye iyi mpanuka ndetse umunyamakuru wacu avuga ko ari kuhabona n'imbangukiragutabara.

Iyi modoka yinjiye muri CHIC yangiza byinshi inakomeretsa abantu babiri



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112642/kigali-imodoka-yataye-umuhanda-yinjira-mu-nyubako-ya-chic-nyuma-yuko-umushoferi-akandagiye-112642.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)