France : Muhayimana uregwa Jenoside yasabiwe gufungwa imyaka 15 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushinjacyaha bwasobanuye ibirego bushinja Claude Muhayimana kuri uyu wa 15 Ukuboza 2021 busoza bumusabira igifungo cy'imyaka 15.

Biteganyijwe ko abamwunganira ari bo bagiye kumvwa nyuma y'aho mu bihe bitandukanye inteko iburanisha yumvise abatangabuhamya, inzobere mu mateka y'u Rwanda n'ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu barokotse Jenoside na bamwe mu bayikoze barimo n'abakatiwe baba mu Rwanda ndetse n'uregwa ariwe Jean Claude Muhayimana.

Kuri uyu wa Kabiri humviswe abavoka bunganira abaregera indishyi muri uru rubanza ngo bagaragarize urukiko ishingiro ry'ibyaha Muhayimana aregwa.

Muhayimana usanzwe afite ubwenegihugu bwa kabiri bw'u Bufaransa, akekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi mu cyahoze ari Kibuye, aho avugwaho kuba yaratwaraga Interahamwe zabaga zigiye mu bitero.

Muri uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu kwezi gushize, humviswe ubuhamya burumo inzobere zagaragaje amateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n'Abanyarwanda bazi ibya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Claude Muhayimana we yahakanye ibyaha akekwaho, aho yavuze ko yemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho ariko ko atazi umugambi wo kuyitegura.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/France-Muhayimana-uregwa-Jenoside-yasabiwe-gufungwa-imyaka-15

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)