Header Ads Widget

Technology

Ibitangaje ku mbwa ya Lewis Hamilton ikurikir... - #rwanda #RwOT

Iyi mbwa yitwa Roscoe, ni imperumwe ikunda gutembera mu bice bitandukanye by'Isi iri kumwe na Sebuja Hamilton, ndetse ikaba inakunda umukino wa Tennis.

Roscoe ikurikirwa n'abantu ibihumbi 417 ku rubuga rwa Instagram, ndetse ikanakurikirwa n'abantu 2426 kuri Twitter.

Iyi mbwa ihorana uruhushya rwo kujyana na Sebuja, aho agiye hose, mu gihugu icyo aricyo cyose, ntabwo ijya ikumirwa kurira indege.

Hamilton aba ari kumwe n'iyi mbwa mu myitozo, aho nayo imufasha ndetse nayo igakora imyitozo.

Iyo Hamilton yagiye gukina, iyi mbwa iba yagiye gukurikira uko umukino umeze ndetse kenshi igenda yambitswe umupira ushyigikira Sebuja.

Iyo Hamilton yagiye gutembera, haba mu bwato, mu ndege no ku butaka aba ari kumwe n'imbwa ye Roscoe, ndetse n'aho aruhukira hose, amafunguro afata baba bari kumwe, mbese ni inshuti ye magara.

Ntaho Lewis Hamilton ajya ngo asige inshuti ye Roscoe. Iyo iyi mbwa yarwaye, Hamilton ahangayika kurusha umuntu w'inshuti ye iyo yagize ikibazo, ubuzima bwa Hamilton buba bwuzuye iyo abona Roscoe iruhande rwe, batemberana.


Kuri Twitter imbwa ya Hamilton ikurikirwa n'abantu ibihumbi 417

Kuri Instagram imbwa ya Hamilton ikurikirwa n'abantu 2426

Roscoe iba iri mu birori bitandukanye Hamilton yitabiriye

Inshuti magara ya Hamilton ni imbwa ye Roscoe

Roscoe ijya inyuzamo ikajya no kogaHamilton n'imbwa ye Roscoe bafitanye amateka akomeye
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112561/ibitangaje-ku-mbwa-ya-lewis-hamilton-ikurikirwa-nabarenga-ibihumbi-400-kuri-instagram-amaf-112561.html

Post a Comment

0 Comments

Nature