Guinea ya Naby Keita wa Liverpool izabimburir... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2021, nibwo Guinea yemeje ko imyiteguro ya CAN 2022 izabera muri Cameroun guhera muri Mutarama, izayikorera mu Rwanda mbere yo kwerekeza mu mujyi wa Bafoussam, aho itsinda ryabo rya kabiri rizakinira.

Guinea ibaye igihugu cya kabiri cyemeje ko kizakorera imyiteguro ya CAN 2022 mu Rwanda, nyuma ya Senegal yo yabitangaje mu byumweru bibiri bishize.

Impamvu nyamukuru yatumye ibi bihugu bihitamo gukorera imyiteguro y'igikombe cya Afurika mu Rwanda ni uko ikirere cyo mu Rwanda kimeze neza nk'icya Bafoussam ibi bihugu bizakinira, ikindi u Rwanda akaba ari igihugu gituje kandi gifite umutekano wizewe.

Guinnea ifite inyota yo kwegukana ku nshuro ya mbere iki gikombe, niyo izagera mu Rwanda mbere ya Senegal, kuko izagera i Kigali tariki ya 28 Ukuboza 2021, ikazakina imikino ya gicuti n'Amavubi tariki ya 02 -06 Mutarama 2022.

Kure Guinea yageze mu gikombe cya Afurika (CAN) ni ku mukino wa nyuma mu 1976, kure iherka kugera ni muri ¼ aho yabikoze mu 2015.

Abakinnyi bazaba bahanzwe amaso muri iri rushanwa ku ruhande rwa Guinea, bayobowe na Naby Keita ukinira Liverpool, Saïdou Sow wa St Etienne, Ibrahima Sory Conté ukinira Bnei Sakhnin, Amadou Diawara wa Roma, Sory Kaba wa OH Leuven n'abandi.

Guinea iherereye mu itsinda rya kabiri muri CAN 2022, aho iri kumwe na Senegal, Malawi na Zimbabwe.

Biteganyijwe ko Senegal izagera mu Rwanda tariki ya 30 Ukuboza 2021, nayo ikaba iteganya imikino ya gicuti n'Amavubi, mbere yo kwerekeza muri Cameroun gushaka igikombe cya mbere vcya Afurika mu mateka y'iki gihugu.


Naby Keita na bagenzi be bakinana muri Guinea bazasesekara i Kigali nyuma ya Noheli bitegura CAN 2022

Guinea izakina imikino ya gicuti n'Amavubi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112559/guinea-ya-naby-keita-wa-liverpool-izabimburira-senegal-kugera-i-kigali-kwitegura-can-2022-112559.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)