Ibihe by'ingenzi byamenyekanishije ubukerarugendo bw'u Rwanda mu 2021 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2021, uru rwego rwakomeje kwihagararaho, aho rwinjije miliyoni 134$ mu mezi 11 ya mbere. Inyongera ya 19% ugereranyije na 2020, ariko akaba agatonyanga mu nyanja ugereranyije n'umwaka wari wawubanjirije.

Icyakora u Rwanda rwakomeje gukora iyo bwabaga mu kurushaho kumenyekanisha uru rwego ku ruhando mpuzamahanga, ari nayo mpamvu rwitabiriye amamurika atandukanye agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw'u Rwanda.

Imurikagurisha ry'indabo mu Buholandi ryafunguriye u Rwanda amahirwe y'isoko mpuzamahanga

Iri murikagurisha ryatangiye tariki ya 6-8 Ukwakira 2021, aho ryahuje abamurika indabo baturutse mu bihugu bitandukanye. Bella Flowers ni cyo kigo cyaserukiye u Rwanda, kikaba gisanzwe gikorera ubuhinzi bw'indabo mu Karere ka Rwamagana.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi no kwamamaza muri Bella Flowers, Kayihura Jeanine, yatangaje ko kwitabira imurikagurisha ry'indabo ryabereye mu Buholandi byatumye ikigo cyabo kirushaho kwigira ku isoko mpuzamahanga, ibizatuma barushaho kunoza ibyo bakora.

Uretse iri murikagurisha, u Rwanda rwanitabiriye imurikabikorwa ry'ubukerarugendo ryabereye i Cannes mu Bufaransa, rizwi nka International Luxury Travel Market (ILTM). Iri murikabikorwa ryatangiye ku itariki ya 6 Ukuboza, 2021, risozwa ku itariki ya 9 Ukuboza, aho ryabereye mu nyubako isanzwe yakira ibikorwa bikomeye bihuriramo abantu benshi.

Iri murikabikorwa rihuza abaguzi, abagurisha n'abafatanyabikorwa mu bijyanye n'ubukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi. U Rwanda ruhagarariwe n'abagurisha serivisi z'ubukerarugendo bigenga, baryitabiriye babifashijwemo na Leta binyuze muri RDB.

Itsinda ry'Abanyarwanda bitabiriye iri murikabikorwa ry'Ubukerarugendo ryari rigizwe na Aimable Rutagarama uyobora Palast Tours & travels, Manzi Kayihura uyobora Thousand Hills Africa, Yves Shirimpumu uhagarariye Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rugaga rw'Abikorera (PSF), Chantal Uwase Kabagambe uhagarariye Eco Community Tours na David Rutikanga uhagarariye Songa Africa.

Hari kandi Eugène Nshimiyimana uhagarariye Africa Journeys, Michael Anderson uhagarariye Uberluxe safaris, Morgane Bechet uhagarariye Mapendano Voyages, Kevin James uhagarariye Volcanoes Safaris na Robert Gakimbiri uhagarariye Primate Safaris.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, ari narwo rufite ubukerarugendo mu nshingano zarwo, RDB, Kageruka Ariella, yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza ndetse rufite byinshi rwasangiza abandi mu bukerarugendo.

Messi na Ramos ba PSG mu bifashishijwe mu kumurika Kigali Golf Course i Paris

Igikorwa cyo kumurika iki kibuga cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 12 Ukuboza 2021 ubwo Paris Saint-Germain yatsindaga AS Monaco ibitego 2-0.

Kuri uyu mukino ni ho hamurikiwe Ikibuga mpuzamahanga cya Kigali Golf Course giherutse kuzura i Nyarutarama, nka kimwe mu bikorwaremezo byubatswe hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo.

Iki gikorwa cyarushijeho kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda, ahakozwe video yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za PSG ikarebwa n'abantu benshi.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri RDB, Kageruka Ariella, yavuze ko u Rwanda rufite byinshi rwakwerekana mu bukerarugendo
Abanyarwanda n'abafatanyabikorwa bamuritse ibyiza by'Igihugu mu Bufaransa
Abanyarwanda baserutse mu mbyino gakondo zasusurukije abari bitabiriye ibikorwa byamuritswe n'u Rwanda
Itsinda ryari rihagarariye u Rwanda mu Bufaransa ryerekanye amahirwe ari mu bukerarugendo bw'u Rwanda
Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, ari kumwe n'Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi, Jean Hugues Mukama, ubwo basuraga aho ibindi bihugu bimurikira indabo zabyo
Abagize itsinda rimurika ubukerarugendo bw'u Rwanda mu Bufaransa bafatiye ifoto y'urwibutso muri Parc des Princes i Paris
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye: Uhereye iburyo ni Alain Ngirinshuti ukuriye Inama y'Ubutegetsi ya Rwanda Ultimate Golf Course LTD (RUGC), itunganya Kigali Golf Course; Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, Dr François-Xavier Ngarambe; Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Ariella Kageruka; Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye muri Paris Saint-Germain, Marc Armstrong n'Umuyobozi wa Rwanda Ultimate Golf Course LTD, Dushimimana Josué n'abandI
Bamwe mu banyarwanda bayoyobowe na Aimable Rutagarama Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rugaga rw'Abikorera (PSF), bafatiye ifoto muri Stade ya Paris St Germain unyuze mu marembo yayo
Jeanine Kayihura, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi no Kwamamaza muri Bella Flowers, Michel Minega Sebera, Umujyanama Mukuru muri Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi n'Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade, Jean Hugue Mukama nyuma y'ibiganiro n'abahagarariye Air France KLM



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihe-by-ingenzi-byamenyekanishije-ubukerarugendo-bw-u-rwanda-mu-2021

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)