Equity Bank Rwanda yongeye guhabwa igihembo cya banki y'umwaka mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi banki yari yaregukanye n'icy'umwaka wa 2020, yashimiwe ko yahize izindi banki mu kwitwara neza mu mikorere, guhangana n'ingaruka za Covid-19 ndetse no kuba yarashyizeho ingamba zizana ibisubizo by'ibibazo iki cyorezo cyazanye.

Mu mwaka w'imari wa 2020, Equity Bank Rwanda yagize inyongera ya 27% y'igishoboro cyayo, kiva kuri miliyari 36,2 Frw mu 2019 kigera kuri miliyari 46 Frw mu 2020 ndetse imari shingiro yayo yiyongeraho 25% igera kuri miliyari 345,3 Frw mu 2020 ivuye kuri miliyari 276,1 mu 2019.

Inyungu yayo yiyongereyeho 20% igera kuri miliyari 11,1 Frw iva kuri miliyari 9,2 Frw mu 2019, ndetse inguzanyo zitishyurwa neza zaragabanutse ziva kuri 3.99% zigera kuri 3.58%.

Uku kwitwara neza kwatewe ahanini n'ingamba zashyizweho zikagira uruhare runini mu guteza imbere umuryango nyarwanda wari ukomerewe n'ingaruka za Covid-19, zirimo kongera igihe cyo kwishyura inguzanyo ku bakiliya b'ibigo bito n'ibiciriritse (SMEs).

Muri izo ngamba kandi harimo ubufatanye Equity Bank Rwanda yagiranye n'umuryango Mastercard Foundation n'Ikigo cya Entrepreneurial Solutions Partners (ESP) bashyiraho gahunda yo kuzahura ibigo bito n'ibiciriritse bikora mu bijyanye n'ubukerarugendo n'amahoteli byashegeshwe na Covid-19.

Ni porogaramu yashowemo miliyoni 2,5$ kugira ngo ibi bigo byongere byiyubake mu bukungu ndetse kugeza ubu ibigera ku 120 bimaze kungukira muri iyi porogaramu.

Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko igihembo bahawe cyerekana ko iyi banki ihora ari ingirakamaro ku baturage no mu bihe bikomeye.

Ati 'Twishimiye cyane igihembo twahawe, kuko cyerekana neza ko no mu bihe bigoye banki yacu ihora ari ingirakamaro ndetse kigashimangira ko duhora dushishikajwe no gutanga serivisi z'imari zidaheza kandi zihindura ubuzima bw'abantu, zikabongerera agaciro ndetse zikabafungurira amahirwe abageza ku bukire.'

Iyi banki kandi iri kwitegura gukorana n'imiryango ya Loni yo mu Rwanda ndetse n'abandi bafatanyabikorwa biteguye gukorana nayo mu gufasha abakiliya kwigobotora ibibazo batewe n'icyorezo barimo umufatanyabikorwa Mastercard Foundation muri porogaramu yayo ya Young Africa Works igamije gufasha urubyiruko miliyoni 30 kubona imirimo bitarenze mu 2030.

Equity Bank yiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi

Equity Bank Rwanda ni imwe muri banki zirajwe inshinga no kuzana udushya mu mitangire ya serivisi za banki hifashishijwe ikoranabuhanga, aho yashyizeho uburyo bufasha abakiliya kubona serivisi zitandukanye batiriwe bajya kuri banki ndetse 92% by'abatse serivisi z'iyi banki mu 2020 bakoresheje ikoranabuhanga.

Muri izo harimo application ya EazzyBanking ifasha umuntu kugera kuri serivisi za banki atiriwe ajyayo, mu gihe abadafite telefone zigezweho bashobora kubitsa, kubikuza cyangwa kumenya amakuru ya konti yabo bakanze *555#.

Igira kandi uburyo bwa EazzyNet bufasha umukiliya wa Equity kumenya amakuru ya konti ye, akabasha kwishyura ibintu bitandukanye ku buntu ndetse akaba yanakura amafaranga kuri konti imwe ayashyira ku yindi. Hari kandi na EazzyBiz ifasha ba rwiyemezamirimo gukoresha amafaranga mu bucuruzi bwabo aho baba bari hose.

Eazzy Loan yo ifasha abakiliya kubona inguzanyo ku buryo bworoshye bitabasabye kuzuza impapuro ndetse na EazzyAPI ibashisha umukiliya kubona serivisi iyo ariyo yose ya banki.

Ikoranabuhanga rya EazzyNet na EazzyBanking rifasha abatuye mu bihugu by'amahanga kohereza amafaranga inshuti n'abavandimwe babo batuye mu Rwanda bakoresheje uburyo butandukanye burimo World Remit, Ria, Transfast, Terra, Hello Paisa, Wave, Small world, Money Gram, Western Union, Home Send, Thunes, Ping express ndetse na PayPal.

Kubera iri koranabuhanga amafaranga yoherezwa n'Abadiaspora yazamutseho 378% ava kuri miliyari 13Frw agera kuri miliyari 62 Frw mu gihe komisiyo yazamutse ku rugero rwa 330% iva kuri miliyoni 162 Frw igera kuri miliyoni 697 Frw mu 2020.

Iki gihembo iyi banki yahawe na The Banker mu myaka ibiri ikurikirana cyanabonywe kandi na Equity Bank yo muri Sudani y'Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2020.

Equity Bank Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2011, ikaba ifite amashami 15 mu gihugu hose yunganirwa n'aba-agents bayo bagera ku 3173 n'abandi 1861 ifitanye imikoranire na bo, ndetse ikagira ibyuma bibikuza amafaranga (ATM) bigera kuri 22.

Equity Bank Rwanda ni ishami rya Equity Group Holdings Plc, ikaba ikorera mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y'Epfo n'ishami muri Ethiopia ndetse ikaba yanditse mu masoko y'imari n'imigabane yo muri Kenya, Uganda n'u Rwanda.

Ni imwe muri banki nini mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba no Hagati, kuko ifite imari shingiro ya miliyari 12$, igatanga serivisi ku bakiliya miliyoni 15. Iyi banki ifite amashami y'ingenzi 337, aba-agents 58 756, abandi ikorana na bo 34 941 ndetse n'ibyuma bibikurizwaho bigera kuri 691.

Equity Bank Rwanda yongeye guhabwa igihembo cya banki y'umwaka mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-rwanda-yongeye-guhabwa-igihembo-cya-banki-y-umwaka-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)