BPR yasangiye iminsi mikuru n'abatishoboye ibagenera bimwe mu byo bakeneye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi banki buri mwaka ikora ibikorwa nk'ibi byo gufasha abatishoboye, uyu mwaka batanze ubufasha mu byiciro bitandukanye, hari ubwo bahaye Grace Room Ministries bugizwe n'ubwisungane mu kwivuza bwahawe abantu 300 ndetse n'abana icyenda bishyuriwe kwiga imyuga mu gihe cy'amezi atandatu basanzwe bafashwa n'uyu muryango.

Bafashije n'Ikigo cya AVEH Umurerwa kirera abana bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe aho babubakiye igikoni kigezweho kizabafasha kwita kuri aba bana, banabasaniye ikiraro, babagenera amafunguro ndetse n'ibikoresho by'isuku.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BPR, Ramba Afrique, yavuze ko bakoze iki gikorwa kuko ari inshingano zabo kwita ku mibereho myiza y'abaturage.

Ati 'Uyu ni umwihariko wacu nka BPR nubwo turi ikigo cy'ubucuruzi ariko inshingano zacu za mbere ni ukureba ko twahindura ubuzima bw'Abanyarwanda.'

'Gucuruza tukunguka ni byiza ariko tudahinduye ubuzima bw'Abanyarwanda kuri twe ntacyo byaba bimaze, ibi bihura n'amateka yacu kuko iyi banki yavutse mu bantu bayishinze ari koperative kugira ngo biteze imbere, tugomba kurinda iyo nshingano.'

Ku ruhande rw'abahawe inkunga bashimye BPR kuba ifata umwanya ikifatanya n'ababaye. Umuyobozi wa Grace Room Ministries, Pastor Julienne Kabanda, yashimye BPR kuba yafashije abari mu buzima bubi kubasha kwizihiza iminsi mikuru bishimye.

Ati 'Turashimira BPR kuba yafashije iyi miryango, nabo bakazabasha kwicara bagasangira n'imiryango yabo ku munsi mukuru kuko wasangaga hari abajya kubacumbikishiriza, turashima iyi banki cyane kuba yafashije abaturage kubasha gutera intambwe.'

Umuyobozi wungirije wa AVEH Umurerwa, Umunyana Cecile yavuze ko BPR yakoreye iki kigo ibintu by'indashyikirwa kuko yabahaye bimwe mu byo bagorwaga nabyo.

Ati 'BPR yadutekerejeho turishimye yadukoreye ibintu byiza, yaduhinduriye ubuzima hano kuko yadufashije mu bintu dukenera by'ingenzi birimo igikoni n'ibikoresho by'isuku turayishimiye.'

Umunyembabazi Muamini yanejejwe no kuba yahawe ubwishingizi mu kwivuza n'umuryango we, ko ubu atazongera kurembera mu rugo.

BPR Plc yatangiye ibikorwa byayo mu 1975 nka koperative igamije gufasha abanyamuryango bayo kwiteza imbere mu buryo bwo kuzigama no kugurizanya. Mu 2008 ni bwo yahindutse banki y'ubucuruzi. Mu 2016, Ikigo Atlas Mara cyaguze imigabane muri BPR kiyihuza n'Ishami ry'Ubucuruzi rya BRD cyari cyaraguzemo imigabane mbere.

Muri Kanama 2021, Ikigo KCB Group cyaguze imigabane yose y'ibigo Atlas Mara na Arise BV. Kuri ubu BPR ni imwe mu bigo bigize KCB Group, ikaba ifite amashami 137 hiryo no hino mu gihugu, ATM 51 ndetse n'aba-agents 350 batanga serivisi za banki mu bice bitandukanye by'igihugu, bikaba bifasha guteza imbere imibereho myiza y'abaturage ndetse n'ubukungu bw'igihugu muri rusange.

Abakozi ba BPR bari bitabiriye uyu muhango
BPR yafashije Grace Room Ministries iyoborwa na Pastor Julienne Kabanda
BPR yahaye AVEH Umurerwa ibiryamirwa
Bamwe mubagenewe inkunga na BPR bari bahagarariye abandi
Bubakiwe ikiraro kigezweho
Byari ibyishimo kuri Grace Room Ministries ubwo bashyikirizwaga inkunga
Iki kigo cyubakiwe igikoni kigezweho kizaborohereza gutegurira aba bana amafunguro
Iki kigo giherereye i Nyamata
Inka zo muri uyu muryango zubakiwe ikiraro cyiza
Pasiteri Kabanda yashimye Imana yashoboje BPR kubafasha
Umukozi ushinzwe iyamamaza bikorwa muri BPR, Rugamba Brian, ari mu bitabiriye iki gikorwa
Umunyembabazi Muamini yanejejwe no kuba yahawe ubwishingizi mu kwivuza we n'umuryango we
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri BPR, Ramba Afrique, yavuze ko bakoze iki gikorwa kuko biri mu nshingano kwita ku mibereho myiza y'abaturage
Umuyobozi wa Grace Room Ministries, Pastor Julienne Kabanda, yashimye BPR kuba yafashije abari mu buzima bubi kubasha kwizihiza iminsi mikuru bishimye
Umuyobozi wungirije wa AVEH, Umurerwa Umunyana Cecile, yavuze ko BPR yakoreye iki kigo ibikorwa by'indashyikirwa kuko yabahaye bimwe mu byo bari bakeneye

Amafoto: Yuhi Augustin na Shumbusho Djasil




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-yasangiye-iminsi-mikuru-n-abatishoboye-ibagenera-bimwe-mu-byo-bakeneye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)