Gicumbi-Byumba : Irimbi ryaruzuye none hari abajya gushyingura bacukura bagasangamo undi washyinguwemo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatuye muri uyu Murenge wa Byumba, basanzwe bashyingura mu irimbi ryo mu Kareba riherereye mu Kagari ka Gacurabwenge n'irya Sehuma riri mu Kagari ka Nyarutarama. Aya yombi yaruzuye.

Abaganiriye na Radiyo&TV1 bavuze ko kuri ubu basigaye bajya muri ayo marimbi bagiye gushyingura ababo bitabye Imana ariko batangira gucukura bagasanga harimo umaze igihe yarashyinguwemo, ibintu bavuga ko biba ari gushyinyagura uwo mubiri ndetse ko bishobora guteza ihungabana.

Umwe yagize ati 'Nonese uyu ni Umudugudu wa Gasharu,hari Ruyaga,urebye Umurenge wa Byumba wose niho duhuriza.Nonese uguye kwa muganga ko aza akajyamo.'

Undi yagize ati 'Hari igihe ugira gutya ugahura n'imirambo nk'itatu, hari n'igihe ugira gutya ugacukura akaba ubonye ibiringiti bikiri bishya, ukongera ugasubizaho mukimuka mukajya ahandi.'

Aba baturage bavuze ko hari nubwo bashyingura umuntu hejuru y'undi kubera kubura ahandi .

Undi nawe yagize ati 'Nkatwe nk'abagabo iyo twagiye gutabara, twatangira gucukura tugeze muri metero n'igice tukaba duhuye n'isanduka.Biba ngombwa y'uko duhita tumanura isanduka tugashyira hejuru ye.Nk'umuvandimwe wishyinguriye umuntu ejo akavamo si ikibazo ?'

Aba baturage bavuze ko hari ubwo ubuyobozi bw'Akarere bwabijeje kubaha ubutaka bwo gushyinguramo ariko kugeza ubu batarashyira mu bikorwa ibyo Akarere kababwiye.

Umwe ati 'Haruguru y'umuhanda hari ubutaka bw'Akarere, bakagombye kuduha uburenganzira tukaba ariho tuzajya dushyingura,kuko epfo haruzuye neza neza.'

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko Akarere kagiye guha ingurane y'amafaranga abaturage bafite ubutaka hafi y'irimbi ryuzuye maze rikagurwa.

Ati 'Icyo nabwira abaturage ni uko nk'Akarere tugiye gukomeza gahunda yo kwagura ahari hasanzwe hakoreshwa kugira ngo badakomeza guhura n'icyo kibazo.'



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Byumba-Irimbi-ryaruzuye-none-hari-abajya-gushyingura-bacukura-bagasangamo-undi-washyinguwemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)