Elayono Choir y'abiganjemo urubyiruko yashyiz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi minsi korali nyinshi zikomeje gusohora indirimbo nshya zifasha abantu mu gihe hari hashize igihe kitari gito abatuye Isi bari mu bihe bigoye bya Covid-19 bitari byoroheye benshi gukora indirimbo. Nubwo n'ubu Covid-19 itaracika burundu, ariko uko biri si nka mbere mu bihe bya 'Guma mu rugo' aho abantu bose birirwaga mu ngo zabo, ariko kuri ubu imirimo myinshi yarakomorewe ari na ho n'abaririmbyi basubukuye ibikorwa by'uburirimbyi ariko bakabikora mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Korali Elayono ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Remera, Umudugudu wa Remera. Ni korali ibitse igikombe yahawe na Isange Corporation nka korali ikoresha cyane kandi neza imbuga nkoranyambaga. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho bise "URAHAMBAYE". Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi ndirimbo, InyaRwanda.com twahamagaye Mutoni Josiane Umutoza Mukuru wa korali Elayono atubwira ko bashima Imana cyane yabashoboje mu bihe byari bigoye. Mu magambo ye yagize ati:

Ni byo koko twasohoye indirimbo, uwayishaka yayisanga kuri channel yacu ya YouTube (Elayono Choir Remera Official). Ni urugendo rurerure kuko twatangiye muri Gashyantare 2020 dukora Audio, murabizi hahise haza icyorezo cya Covid-19 turahagarara nyuma ya Guma mu Rugo yabaye mu kwa gatatu ndetse bemereye ibikorwa bimwe na bimwe gukora twakomeje gukora Imana iradufasha, Audio irarangira dukomerezaho no gufata amashusho.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'URAHAMBAYE' YA ELAYON CHOIR


Josiane Mutoni yakomeje ati "Ubu rero ni bwo indirimbo yacu igiye hanze, ndashimira abaririmbyi, baritanze bishoboka ndetse ndashimira n'abaterankunga bacu muri rusange". Uyu muyobozi yakomeje avuga ko intego y'iyi ndirimbo ari ugushishikariza abantu kumenya gukomera kw'Imana bagashima Imana kuko ari yo yonyine ikora ibyo umuntu atakwishoboza. Ati "Mu bihe bitoroheye igihugu cyacu ndetse n'isi yose, babone ko Imana ikomeye kuko iri kugenda icogoza iki icyago".

Ntabwo ari iyi ndirimbo nshya gusa Korali Elayono ishyize hanze, ahubwo aba baririmbyi bavuga ko vuba cyane bafite izindi ndirimbo nshya bari gutunganya, bakaba bateganya nazo kuzazishyira hanze bidatinze, ati "Mushonje muhishiwe". Iyi ndirimbo ya Elayono choir ije ikorera mu ngata izindi bashyize hanze mu gihe gishize zirimo: Umwami w'amahoro, Abiringiye Uwiteka, Sinzapfa, Imirimo y'Imana, Umusaraba, Ineza n'izindi zitandukanye.

AMAFOTO YA ELAYONO CHOIR IRI MU ZIKUNZWE CYANE MURI ADEPR

Elayono Choir yateguje abakunzi bayo ibyiza byinshi kandi byiza

REBA HANO INDIRIMBO ''URAHAMBAYE" YA ELAYONO CHOIR


AMAFOTO: Elayono Choir Remera - Flickr



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112552/elayono-choir-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-urahambaye-ishishikariza-abantu-kumenya-gukom-112552.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)