Uko byari byifashe i Rusizi: P Fla, Fireman n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitarmo cyabaye kuwa Gatandatu cyari nk'amateka akomeye muri Rusizi muri uyu mwaka. Abafana berekanye ko bafite inyota n'urukundo rwinshi bakunda muzika banagaragaza ko batagezwaho ibitaramo kandi nabo bashoboye gushyigikira muzika nyarwanda ikagera kure. Javanix ufatwa nk'umuhanzi ukomeye muri Rusizi niwe wari wagize uruhare mu gutegura iki gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere igizwe n'indirimbo 10.


Javanix yerekanye ko ari umuhanzi wo kwitega mu minsi iri imbere

Abahanzi bose baritanze bishoboka kuri uriya munsi, biza kuba akarusho ku bami ba Hip Hop nyarwanda, P-Fla na Fireman bahuriye ku rubyiniro. Iki gitaramo cyabereye muri Motel Rubavu, kikaba cyaritabiriwe ku bwishi amatike agera aho abura. Javanix niwe wabanje ku rubyiniro ahereza ikaze abahanzi baje kumushyigikira. Yabanje kuririmba indirimbo ze zikunzwe zirimo: Sepera yakoranye na Bulldog, Venti Venti, Kore yakoranye na Nessa n'izindi, abafana bamufasha kuziririmba.

P Fla yishimiwe cyane n'abafana

Nyuma ya Javanix, abafana batangiye gusaba P Fla na Fireman ko bagera ku rubyiniro. P Fla yabanjirije  Fireman, abantu benshi bahita bava mu byicaro basimbukira mu bicu ibintu bihindura isura. Fireman wageze ku rubyiniro nyuma, ubwo yageraga kuri stage yisanga ari nk'umwami wa Hip Hop aho umutekano wahise ukazwa kugira ngo abafana batamusanga ku rubyiniro kumuhobera kubera amarangamutima.


Mc Tino nawe yarisangaga mu Karere ka Rusizi

Mc Tino, yakiriwe neza n'abanya-Rusizi dore ko yabaye muri aka Karere amezi 3 akorera Radio Country Fm iri mu mujyi wa Rusizi rwagati. Mc Tino ntabwo yakoze nk'umushyushya rugamba gusa ahubwo yanakoze nk'umuhanzi aho yaririmbye indirimbo zitandukanye ze n'izo yaririmbanye na bagenzi mu itsinda rya TBB.


Fireman yahatambutse gitore muri iki gitaramo 

Umuraperikazi uri mu bagezweho muri iyi minsi, Nessa wahoze muri Ladies Empire ya Oddy Paccy itarasenyuka, yakoze amateka muri iki gitaramo aho we n'umugabo we Fax Rapper bari bambaye bitangaje bigatangaza abafana.


Nessa umuraperikazi uri gukora ibidasanzwe muri Hip Hop


Imiririmbire ya Fax Rapper umugabo wa Nessa yanyuze benshi


Abafana bari bitabiriye ku bwinshi kwihera ijisho








Twabibutsa ko ibi byose twavuze haruguru byabaye Tariki 11 Ukuboza 2021 bikakirwa neza cyane, ariko bukeye bwaho Tariki 12 Ukuboza 2021, hari ikindi gitaramo cyagombaga kubera mu Murenge wa Bugarama ahazwi nka kwa Ncogoza, cyari kuririmbamo P-Fla, Javanix, Nessa na  Fax Rapper, birangira cyo kitabaye nyuma yaho P-Fla agaragaje imyitwarire idahwitse.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112553/uko-byari-byifashe-i-rusizi-p-fla-na-fireman-banyeganyeje-urubyiniro-javanix-na-nessa-bara-112553.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)