Urubyiruko rwahawe inkunga na MTN Rwanda rwahize kuyibyaza umusaruro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni muri gahunda ya MTN Rwanda igamije guteza imbere abashoramari b’urubyiruko yatangijwe uyu mwaka izwi nka “Level Up your Biz Initiative”. Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’umuryango Inkomoko ufasha ba rwiyemezamirimo kugira ubumenyi bugamije kwagura imishinga yabo.

Iyi porogaramu yatangijwe muri Mata 2021 hatorwanywa urubyiruko rufite imishinga ifite ishoramari kandi ikanagaragaza ko hari impinduka ishobora kuzana mu iterambere rya ba nyirayo ndetse n’iry’igihugu muri rusange.

Muri Gicurasi hatoranyijwe imishinga itandatu igomba guhatana no guhabwa amahugurwa yamaze amezi atandatu, iyi mishinga yari yatoranyijwe mu yindi 200 yari yatanze ubusabe. Abahuguwe basobanuriwe byimbitse ibijyanye n’iterambere ry’imishinga, gucunga imari, imitangire ya serivisi n’ibindi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ugushyingo 2021, hahembwe imishinga itatu yahize indi, buri umwe ugenerwa inkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda azatangwa na MTN Rwanda.

Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda, Ritah Umurungi, yavuze ko bahisemo gukorana n’urubyiruko mu rwego rwo kurufasha guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Hashize hafi imyaka ibiri turi mu bihe by’icyorezo cya Covid-19, twashatse kureba uburyo twashyigikira urubyiruko mu Rwanda kandi ubushakashatsi bwagaragaje ko hari hari imishinga yari ikiri gutangira yagizweho ingaruka. Turibaza tuti ‘kuki tutahera aho dufasha urubyiruko rufite imishinga mito?’”

Imishinga itatu yahize indi ni ‘Urukundo Initiative’ yigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ‘TheHappyNes’ ikora ubucuruzi bwo kuri murandasi ndetse na ‘Smart Class’ ifasha guhuza abanyeshuri mu gihe batari mu ishuri kugira ngo bakomeze guhugurana mu masomo.

Ndayishimiye Mick, wari uhagarariye Urukundo Initiative yagaragaje ko iyi nkunga yahawe igiye kumufasha guteza imbere ibikorwa bye mu kubimenyekanisha.

Yagize ati “Ni inkunga ije tuyikeneye by’umwihariko aho twari dufite icyuho n’intege nke mu bijyanye no kwereka abantu ibyo dukora twifashishije uburyo butandukanye cyane imbuga nkoranyambaga kugira ngo abakiriya bacu bakomeze kumenya ibyo dukora.”

Uwase Aline washinze The HappyNes, ifasha urubyiruko kwihangira imirimo no kudoda ibikapu bikozwe mu mpu, ndetse no gufasha abagore n’abakobwa kubona isoko ry’ibicuruzwa byabo.

Ati “Ibyo bizadufasha kugira ngo tubone impu zihagije kuko zirahenda. Hari igihe twajyaga tugira ikibazo cyo kubura impu, bikaba byadusaba kwegera umukiliya akabanza kuduha make tukabona kumukorera ariko twizeye ko bigiye kudufasha guhangana n’icyo kibazo.”

Umukozi Ushinzwe Guhugura Abashoramari no kubagira inama mu Inkomoko, Gashagaza Emmanuel, yavuze ko batatu batahawe iyi nkunga bazakomeza kubafasha mu buryo butandukanye burimo kubagira inama kandi ko hari n’uburyo bashobora gufashwa binyuze mu guhabwa inguzanyo ku babyifuza.

MTN Rwanda yatangaje ko iki gikorwa kibaye ku nshuro ya mbere kizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu wayo binyuze mu gutera inkunga urubyiruko.

Urubyiruko rwatsindiye ibihembo muri Level Up your Biz Initiative rwiyemeje kubibyaza umusaruro rwagura ibikorwa byarwo



source : https://ift.tt/30bpDY1
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)