Ibikubiye mu masezerano y’u Rwanda na Hongrie ku ikorwa ry’imiti n’inkingo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya masezerano yashyizweho umukona na Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongrie, Péter Szijjártó, ndetse na Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Daniel Ngamije.

Minisitiri Ngamije yavuze ko amasezerano yasinywe ku mpande zombi agamije guha ubushobozi u Rwanda mu guteza imbere ikigo gikora inkingo kigomba gutangira kubakwa umwaka utaha.

Yagize ati “Bari kubaka uruganda rukora inkingo kandi murabizi ko natwe umwaka utaha tuzaba turufite, dufite byinshi rero dushobora gusangira, mu bijyanye n’uko iki gikorwa gitegurwa, guhanahana ubumenye n’impuguke, ku buryo natwe twagira ikigo gikora inkingo.”

Yavuze ko aya masezerano azongerera ubushobozi uruganda ruzubakwa, ati “Dushaka guha imbaraga ikigo cyacu gikora imiti kuko twumva ko hakiri icyuho mu bihugu bya Afurika kuko imiti myinshi tuyitumiza hanze. Twumva rero tubashije kugira inganda zikora imiti yafasha Abanyarwanda igafasha n’ibindi bihugu duturanye.”

Minisitiri Péter Szijjártó yavuze ko muri ibi bihe ibihugu byinshi biri mu rugamba rwo kubaka inganda zikora inkingo, kandi ko bikwiriye ko ibihugu byose bikora imiti n’inkingo bifite ubuziranenge, ari nayo mpamvu aya masezerano ari ingenzi.
Ati “Dusinye amasezerano y’ubufatanye, yo guhanahana ubufasha bwa tekinike, kugira ngo inkingo zitangire zikorwe vuba bidatinze.”

Yagaragaje ko muri iki gihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka cyagiye ku bukungu, ari ngombwa gusenyera umugozi umwe kugira ngo ibihugu bibashe kuyihashya.

Uretse amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi, Hongrie yageneye u Rwanda inkunga y’inkingo za Covid-19 zirenga ibihumbi 300.

Hari kandi amasezerano Hongrie n’u Rwanda byasinye agamije gukwirakwiza amazi mu Banyarwanda, ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere no guha buruse abanyeshuri b’Abanyarwanda zo kujya kwiga muri icyo gihugu.

U Rwanda na Hongrie byasinye amasezerano azatuma bihererekanya ubumenyi mu bijyanye no gukora imiti



source : https://ift.tt/307q19o
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)