U Rwanda rwitabiriye irushanwa rya International Heritage World Cup muri Golf ku nshuro ya mbere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni irushanwa ryagombaga kuba muri Mata 2021 ariko ntibyashoboka kubera COVID-19, bituma rikinwa mu Ukwakira 2021. Ryahuriyemo amakipe 17 yo mu bihugu 15, buri yose igizwe n’abakinnyi babiri.

Rwigema Alice na Ntaganda Paul bo muri Kigali Golf Resort & Villas ni bo bahagarariye u Rwanda baherekejwe na Ngirinshuti Alain uyobora Rwanda Ultimate Golf Course, baza ku mwanya wa 15. Ikipe ya mbere yabaye iya Slovaquie, Espagne iba iya kabiri naho u Bufaransa buza ku mwanya wa gatatu.

Umuyobozi Mukuru wa LeClub Golf wanateguye iryo rushanwa, Bruno Lelier, yatangaje ko bishimiye gusubukura iryo rushanwa nyuma y’ibihe by’icyorezo.

Ati “Tunejejwe cyane no kuba twongeye kwakira iri rushanwa bwa mbere nyuma y’ibihe bigoye COVID-19 yateye Isi.”

Iryo rushanwa ryakinwe nyuma y’uko Ibirwa bya Maurice byoroheje ingamba zo guhangana n’ icyorezo, imipaka ikongera gufungurwa muri Nyakanga 2021.

Ibihugu byaryitabiriye birimo u Bufaransa, Autriche, u Budage, u Bubiligi, Espagne, u Butaliyani, Slovaquie, Repubulika ya Czech, Pologne, Ghana, Ibirwa bya Maurice, Côte d’Ivoire, u Rwanda, u Buyapani na Vietnam.

U Rwanda rwitabiriye irushanwa rya International Heritage World Cup muri Golf ku nshuro ya mbere



source : https://ift.tt/30f85cM
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)