Umusifuzi uzasifura umukino wa wa APR Vs Rayon yamenyekanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukino uba udasanzwe muri shampiyona y'u Rwanda, wahawe umusifuzi mpuzamahanga, Ruzindana Nsoro.

Uyu mukino uteganyijwe ku munsi w'ejo ku wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021, ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali ku isaha ya saa 15:00'.

Uretse Ruzindana Nsoro uzaba ari umusifuzi wa mbere, ku ruhande hazaba hari umusifuzi wa mbere ari ari we Karangwa Justin, uwa kabiri akazaba Simba Honore, n'aho umusifuzi wa 4 azaba ari Hakizimana Louis.

Kwinjira kuri uyu mukino kandi, ni amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 20, ibihumbi 15, ibihumbi 5 ndetse n'igihumbi ahasigaye hose.



Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Umusifuzi-uzasifura-umukino-wa-wa-APR-Vs-Rayon-yamenyekanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)