Amateka ya Nyabyenda Narcisse watoje Indamutsa za Radiyo Rwanda avuye mu gisirikare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izina Nyabyenda barimwise kubera ko yavutse ari uwa cyenda (9) mu bana 10, ariko mu rwego rw'ubuhanzi (kwandika no gutoza ikinamico), abo bakoranaga bongeyeho ‘Umutoza w'abakinnyi' birangira na ryo ribaye ikirango cye no mu buzima busanzwe.

Mu bo bavukana ubu hasigaye batatu, uwitwa Nyandwi (7), Nyabyenda (9) na mushiki wabo Nyiracumi (10), amazina ababyeyi bita abana bakurikije umubare w'abo babyaye uhereye ku wa karindwi.

Nyabyenda Narcisse mu 1969 yagiye kwiga mu ishuri rya gisirikare rya ESO rya Butare kubera umujinya yatewe n'abasirikare (EX-FAR) bamufashe ari kumwe n'abandi bana biganaga i Butare bakajya kubikoreza amasasu mu gihe cy'ibitero bya mbere by'Abanyarwanda bari barirukanwe mu gihugu mu 1959.

Icyo gihe Nyabyenda ngo yarababaye cyane kuko bamutesheje amashuri ye. Aragira ati: “Njye na bagenzi banjye twahise dufata icyemezo cyo kujya kwiga muri ESO kugira ngo tuzagaruke dutegeke abo batwikoreje amasasu bagatuma ducikiriza amashuri, ubwo rero njya kwiga muri ESO mvamo mfite ipeti rya Sergent ninjira mu gisirikare, mvamo mfite ipeti rya Sergent Major mpavana n'ubumenyi bwo gukora amaradiyo ya gisirikare.”

Yatangiye akazi kuri Radiyo Rwanda mu 1977 akora muri tekinike (ubuhanga bw'ibyuma), ahasanga nyakwigendera Victoria Nganyira wakoraga ikiganiro kitwa ‘Bana tuganire, uyu mwanya ni uwanyu', n'abandi bari baramutanzeyo barimo Amabilisi Sibomana wavugaga amakuru n'umuhanzi Kabengera Gabriel wari umuyobozi.

Radiyo Rwanda yatangiye kuvuga ahagana mu 1962, ariko ibya Theatre zo kuri radiyo (Ikinamico), byatangiye mu 1984-85 Radiyo Rwanda ibikopeye kuri Radiyo yo mu Burundi yumvwagwa n'abo mu gice cy'amajyepfo y'u Rwanda batabashaga kumva Radiyo Rwanda kuko yavugiraga ku murongo mugufi SW (Short Wave) hatarabaho FM (Frequency Modulation).

Ku myaka 72, Nyabyenda Narcisse ubu yacyuye igihe mu mwuga, ariko abakeneye inama ku birebana n'amakinamico (Theatre) arabakira akabungura ibitekerezo akanabakosora.

Amateka arambuye “y'Umutoza w'abakinnyi” Nyabyenda Narcisse, yakurikire muri iki kiganiro:




source : https://ift.tt/3kUVYte
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)