Umuryango wa Rusesabagina n'abandi ba rusisibiranya mu kurya imitsi abantu ngo barashaka amafaranga yo kumufunguza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kwa Rusesabagina byose ni ukurya imitsi y'abantu. Byatangiye amaze kwamamazwa na Film ahita ashoraho icyitwaga 'Paul Rusesabagina Hotel Rwanda Foundation' abeshya abazungu ko ishinzwe gutera inkunga imfubyi za Jenoside mu Rwanda. Muri 2010 Leta y'u Rwanda binyuze mu Bushinjacyaha yatangaje ko Paul Rusesabagina yohereza amafaranga umutwe wa FDLR nkuko byagaragazwaga n'impapuro za Western Union.

Martin Ngoga ukuriye Inteko Ishinga Amategeko ya EAC ariko akaba yari Umushinjacyaha Mukuru wa Leta y'u Rwanda muri 2010 yagize ati:

'Mu myaka mike ishize nari Umushinjacyaha Mukuru. Abari abayobozi bakuru muri FDLR bafatiwe mu Burundi bafite inyandiko zigaragaza ko Rusesabagina atera inkunga uwo mutwe. Nagiye muri Amerika mpura n'abayobozi bo muri FBI tubasaba ubufatanye mu gukora iperereza kuko amafaranga yari yoherejwe avuye San Antonio muri Texas. FBI yabonye ibindi bimenyetso. Nyuma y'icyumweru umukozi wa FBI yaje mu Rwanda batangira gukora iperereza ricukumbuye'

Mu bafashwe harimo Lt Col Noel Habiyaremye na Maj. Vital Uwumuremyi. Mu rubanza rwa Rusesabagina Noel Habiyaremye yabwiye urukiko amavu n'amavuko y'umubano we na Rusesabagina kugeza aho atangiye kumwoherereza amafaranga. Amafaranga yakusanywaga na Rusesabagina Leta y'u Rwanda yerekanye aho ajya haba muri FDLR ndetse no kwigwizaho amazu meza mu Bubiligi no muri Amerika.

Rusesabagina yashyekewe akomeza kuzenguruka isi asaba amafaranga binyuze muri Fondation ye, noneho ashinga ishyaka rye PDR Ihumure rihurizwa mu mpuzamashyaka MRCD n'umutwe w'ingabo wa FLN.

Aho Rusesabagina afatiwe umukobwa we Carine Kanimba ndetse nabo bafatanyije mu gusoroma amafaranga cyane cyane umuvugizi wa Fondation Rusesabagina Kitty Kurth birirwa mu bitangazamakuru bavuga ko Rusesabagina ari intwari bakiyibagiza ko ibimenyetso simusiga bimuhama byatanzwe n'Ububiligi ndetse na Amerika.

Ikigezweho ubu ni ugukusanya amafaranga yo kurekura Paul Rusesabagina nkaho afungiye icyaha cy'ubwambuzi cyangwa umwenda abereyemo abantu.

Abo mu muryango wa Paul Rusesabagina ndetse n'abandi banyuranye bakoresha urubuga rukusanyirizwaho amafaranga https://www.gofundme.com/ ngo barashaka gufunguza Paul Rusesabagina. Ibya Rusesabagina byose bishingiye mu gusoroma amafaranga nyamara ari ukwishyirira mu mufuka wabo.

Icyo bagomba kumenya ni uko igihe ukusanyije amafaranga ukayakoresha icyo yakusanyirijwe ari ubwambuzi  bihanwa n'amategeko ubwabyo.

The post Umuryango wa Rusesabagina n'abandi ba rusisibiranya mu kurya imitsi abantu ngo barashaka amafaranga yo kumufunguza appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umuryango-wa-rusesabagina-nabandi-ba-rusisibiranya-mu-kurya-imitsi-abantu-ngo-barashaka-amafaranga-yo-kumufunguza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuryango-wa-rusesabagina-nabandi-ba-rusisibiranya-mu-kurya-imitsi-abantu-ngo-barashaka-amafaranga-yo-kumufunguza

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)