Iburasirazuba: Abacuruzi babangamiwe no gukoresha EBM zitari mu Kinyarwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babisabye ubwo RRA yahembaga abasora bo mu Ntara y’Iburasirazuba mu muhango wabereye mu Karere ka Nyagatare.

Ubwo abasora bahabwaga umwanya ngo batange ibitekerezo, bamwe bavuze ko bakigorwa no kumenya gukoresha inyemezabuguzi ya EBM, abandi basaba ko imashini za EBM zashyirwa mu Kinyarwanda kuko Icyongereza kizwi na bacye.

Niyonshuti Christopher waturutse mu Karere ka Gatsibo, yavuze ko inyemezabuguzi ya EBM ziri mu Cyongereza kandi ko hari abacuruzi benshi batacyumva, bikanabagora mu kuyikoresha.

Ati "Impungenge zihari ni uko EBM iri mu Cyongereza, hakaba hari abaturage batacyumva, twasabaga ko RRA mwadufasha kugira ngo na wa muturage wo hasi utumva ururimi bimufashe ndetse binamworohere gukoresha EBM."

Undi muturage wo mu Karere ka Nyagatare yasabye RRA ko yabafasha kubona amahugurwa bakamenya uburyo bwo kwishyura imisoro hifashishijwe ikoranabuhanga.

Guverineri Gasana Emmanuel yasabye RRA ko yashyiraho amahugurwa yo gukoresha EBM ku basora bato n’amakoperative kuko hari benshi bataramenya kuyikoresha.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwari Pascal, yijeje amakoperative n’abasora bato bose ko bagiye kubashakira amahugurwa mu buryo bwihuse, akazibanda ku gukoresha neza EBM.

Ku kijyanye no gushyira EBM mu Kinyarwanda, yavuze ko inyemezabuguzi ziri gukoreshwa kuri ubu harimo Ikinyarwanda, ahubwo ko ari ngombwa gufasha abazikoresha kumenya aho bakora kugira ngo ururimi bifuza rujye mu mashini.

Ati "EBM nshya dufite ubu harimo n’igice cy’Ikinyarwanda ahubwo turasaba abahugura abayikoresha kubereka aho bakora kugira ngo Ikinyarwanda nacyo kigaragare."

RRA igaragaza ko umwaka ushize yinjije mu isanduku ya Leta miliyari 1, 654.5 Frw ku ntego ya miliyari 1, 594.3 Frw yari yihaye. Iyi ntego ikaba yaragezweho ku gipimo cya 103.8% aho intego yarenzeho miliyari 60.2 Frw.

Abasora basabye ko bakwigishwa gukoresha EBM



source : https://ift.tt/2YyJbo8
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)