Sweden: Minisitiri w'intebe wa mbere w'umugore yeguye ku munsi wa mbere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'intebe wa mbere w'umugore wa Sweden yeguye ku mirimo ye nyuma y'amasaha make ashyizweho, nk' uko BBC dukesha aya makuru yabitangaje.

Nk' uko amakuru akomeza abivuga dukura kuri kiriya kinyamakuru twavuze haruguru nuko ku wa gatatu, Magdalena Andersson, yatangajwe nka Ministri w'Intebe ariko hashize igihe gito cyane ahita yegura. Ibi byatewe nuko rinwe mu mashyaka yari amushyigikiye rya Green Party, ryamukuyeho amaboko.

Indi mpamvu kandi yatumye yegura ni uko inteko nshingamategeko yanze gutora ingingo y'imari yari yashyize ku meza maze ahubwo ikitorera ingingo y'imari y'abatavugarumwe n'ubutegetsi.

Rimwe mu mashyaka ryari rimushyigikiye, Green Party, ryavuze ko ridashobora kwakira ingengo y'imari 'yateguwe muri ubwo buryo'.

Madamu Andersson yavuze ko yizeye ko azagerageza kongera kuba minisitiri w'intebe.

Madamu Anderson yari yatorewe kuba Ministri w'intebe kubera ko mu mategeko ya Sweden, ntabwo uba ukeneye abagutora benshi kugirango utsinde. Ahubwo uba ukeneye ko umubare w'abakurwanya utaruta umubare w'abatakurwanya.

Sweden ni kimwe mu bihugu biri ku isonga mu guteza imbere uburinganire ku isi yose. Itorwa ry'uyu mugore ryari ryazanye ibyishimo byinshi ariko ntanamaze umunsi umwe gusa ategeka.


Mbere yaho ku wa gatatu, abadepite benshi bahagurutse mu guha icyubahiro Magdalena Andersson (iburyo) mu nteko ishingamategeko izwi nka Riksdag ubwo yari atowe nka Minisitiri w'intebe



Source : https://impanuro.rw/2021/11/25/sweden-minisitiri-wintebe-wa-mbere-wumugore-yeguye-ku-munsi-wa-mbere/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)