Suède: Umunyarwanda yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwizeye yatawe muri yombi ku itariki ya 19 Ugushyingo, aho ari mu ba mbere bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugore we dore ko bari bamaze igihe umubano wabo urimo igitotsi, ndetse Ingabire Diane akaba yari yaraganirije umuryango avukamo ku bibazo yari afitanye n’umugabo we, byarimo kumucunaguza no kumuhoza ku nkeke, nk’uko abo mu muryango we babyemeza.

Umunsi umwe mbere y’uko yicwa, Ingabire yabanje kuganiriza inshuti ye yatanze ubuhamya, agamije kuyibwira ibibazo afitanye n’umugabo we. Ingabire ngo yabwiye inshuti ye ko afite impungenge z’imyitwarire y’umugabo we bivugwa ko yari yarahindutse cyane.

Nyuma yo kumva ibibazo byari mu rugo rwa Ingabire, inshuti ye yamugiriye inama yo kugana inzego zirimo Polisi yo muri icyo gihugu kugira ngo itangire gukurikirana ibibazo by’aba bombi, bityo bivugutirwe umuti amazi atararenga inkombe.

Uburemere bw’ibi bibazo kandi bwari buhangayikishije Ingabire cyane ku buryo yari yarateguye urugendo yari kuzagirira mu Rwanda mu kwezi gutaha (Ukuboza), kugira aze kugisha inama abo mu muryango we ku cyo yakora.

Mu kiganiro na IGIHE, Amb Diane Gashumba yihanganishije umuryango wa Ingabire ndetse n’inshuti ze ziganjemo Abanyarwanda batuye muri Suède, ashimangira ko Ambasade iri gufatanya n’inzego zitandukanye mu gukurikirana iki kibazo, yaba izo mu Rwanda no muri Suède.

Amb Gashumba yirinze kugira byinshi avuga ku ntandaro y’urupfu rwa Ingabire, avuga ko ‘abantu bakwiye gutegereza ikizaba mu iperereza riri gukorwa n’inzego zitandukanye.’

Icyakora Amb Gashumba abajijwe icyo avuga kuri aya makuru, ndetse n’inama atanga, yavuze ko “nta muntu ukwiye kuvutsa mugenzi we ubuzima,” ndetse avuga ko ari ngombwa ko Abanyarwanda bakwiye gukaza ingamba zo gukumira ibyaha nk’ibi byo mu miryango bitaraba.

Yashimangiye ko mu gihe ubana n’umuntu uguhoza ku nkeke, ari ngombwa “Kuganira n’uwo wizeye ndetse n’inzego zikwegereye kandi zifite ubushobozi bwo gukumira ibyaha. Uganirijwe [kuri icyo kibazo ntakwiye] kubyihererana, akwiriye kubimenyesha inzego zishobora gufasha mu gukumira no kujya inama ziboneye.”

Izo nzego zirimo nka ambasade z’u Rwanda mu bindi bihugu, Polisi zo muri ibyo bihugu mu gihe abari mu Rwanda nabo bashobora gukoresha inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Isange One Stop Center n’izindi nzego zitandukanye.

Yashimangiye ko kandi ko mu gihe imiryango ifitanye amakimbirane, ari ngombwa kwitabira ibiganiro bitangwa n’inzobere mu mitekerereze n’ihungabana.

Amb Gashumba yasobanuye ko atari byiza kwihererana ibibazo umuntu afite, asaba abantu kugira umuco wo gusangiza abandi ibibazo bafite, bagacika ku mvugo zirimo ‘ihangane ni ko zubakwa,’ ’ihangane wikwishyira hanze,’ ’witandukana n’uwo mwashakanye utadukoza isoni’ n’izindi zica intege abagize umuryango bifuza kwerekana ibibazo byabo.

Kuri iyi ngingo, yavuze ko ari byiza gufata umwanzuro urengera ubuzima bw’abagize umuryango ndetse n’abana babo mu gihe kumvikana no kubana byananiranye.

Yagarutse ku rubyiruko, abasaba ko mu gihe bitegura kubaka imiryango, ari ngombwa kwitoza kugira umuco wo kuganira ku bibazo n’abo bitegura kurwubaka, asobanura ko nubwo icyifuzo cy’ababyeyi ndetse n’abagiye kubana ari ukugira ukubakana neza urugo rukaramba, iyo byananiranye, ’umuti atari ukurwana no guhozanya ku nkeke bigera aho umwe yica undi.’

Abana ba Ingabire bari maboko ya ’service sociale’ za Leta ya Suède, aho Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu iri gukora ibishoboka byose kugira ngo abagize umuryango wa Ingabire bajye muri icyo gihugu kwegera aba bana, mu rwego rwo kubarinda ihungabana, dore ko bakiri bato cyane.

Amb Gashumba yavuze ko Ingabire yari umuntu ufite akamaro mu muryango Nyarwanda uri muri Suède, aho yitabiraga ibikorwa byose bijyanye n’umuco Nyarwanda, n’ibindi byose bihesha isura nziza u Rwanda muri Suède no mu bindi bihugu bya Scandinavia, aboneraho kuvuga ko Ambasade ayoboye ndetse na Leta y’u Rwanda yifatanyije n’umuryango wa Ingabire Diane.

Ingabire Diane yitabye Imana bikekwa ko yishwe n'umugabo we
Ingabire Diane yari yaragerageje kwegera inshuti n'umuryango ababwira ku bibazo yari afitanye n'umugabo we



source : https://ift.tt/32xWjeX
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)