Perezida Kagame yitabiriye Car Free Day kuri iki cyumweru [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame ni umwe mu banya-Kigali bitabiriye siporo rusange izwi nka Car Free Day kuri iki Cyumweru tariki 21 Ugushyingo 2021.

Amafoto yashyizwe kuri Twitter n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, yagaragaje Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa na Meya w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, bagenda n'amaguru mu mujyi rwagati ahazwi nka Car Free Zone.

Ku mbuga nkoranyambaga za Perezida Kagame,bavuze bati "Uyu munsi, Perezida Kagame yitabiriye Car Free Day, gahunda y'imyitozo ngororamubiri iba kabiri mu kwezi mu Mujyi wa Kigali, ikaba ifasha uyu mujyi mu gukomeza kubungabunga ibinyabuzima n'ubuzima buzira umuze kubawutuye."

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy'ukwezi n'icya gatatu.



AMAFOTO:@UrugwiroVillage



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yitabiriye-car-free-day-kuri-iki-cyumweru-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)