U Rwanda n'u Budage bariga uko amakuru y'iteganyagihe yasanga umuhinzi mu mudugudu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibiganiro bibera mu ishuri rikuru INES-Ruhengeri kuva tariki 19 Ugushyingo 2021, aho byitabiriwe n'Impuguke zinyuranye zirimo abigisha muri INES-Ruhengeri, Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI), binyuze mu kigo kiyishamikiyeho (RAB), Meteo-Rwanda n'Itsinda ry'Abadage riturutse mu Ntara ya Rhénanie-Palatinat ku bufatanye n'ikigo cy'u Budage gishinzwe imishinga itandukanye (GIZ).

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubuhinzi muri RAB, Charles Bucagu, avuga ko uwo mushinga wa Leta y'u Rwanda na Leta y'u Budage yamaze kohereza itsinda riturutse muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi muri icyo gihugu n'intumwa zaturutse muri Kaminuza ya Bingen, ugamije kubaka uburyo amakuru y'iteganyagihe yafasha abahinzi kurushaho kumenya amakuru yimbitse y'igihe, haba mu mvura cyangwa ku zuba mu rwego rwo kurushaho kunoza ubuhinzi bwabo bukababyarira inyungu.

Ati “Icyo tureba ni ukunoza amakuru yari asanzwe atangwa n'ikigo cya meteo, kugira ngo umuturage tumuhe amakuru ajyanye n'aho atuye bijye bimufasha gufata icyemezo kijyanye n'ubuhinzi bwe n'ubworozi, urugero niba umuturage agomba gutera umuti mu birayi kandi imvura izagwa ejo, yafata icyemezo cyo kuba aretse kugira ngo wa muti utajyanwa n'imvura, akazatera ku munsi ukurikiyeho”.

Uwo muyobozi, yavuze ko amakuru yatangwaga ariko mu buryo bugari ntibibe byafasha umuturage, ibyo bigatuma bakora ubuhinzi, ariko badafite amakuru yuzuye ajyanye na buri gace.
Yemeza ko inyigo bari gukora ijyanye cyane cyane no kwegereza amakuru ku muturage mu kagari n'umudugudu atuyemo.

Yavuze kandi ko abaturage bagiye babashinja kubaha amakuru atajyanye n'aho batuye, ati “Imvura iragwa hano, wagera hirya gato munsi y'umusozi ugasanga ntiyaguye kandi amakuru yatanzwe ari amwe muri ako gace, ni byo dushaka kunoza kugira ngo amakuru tuyajyane hasi ku muturage ku rwego rw'umudugudu no ku kagari”.

Arongera ati “Ejo twakoze ibiganiro n'abahinzi b'ibirayi muri Musanze, badusaba ko twajya tubagezaho amakuru aho batuye, aho bagaragaje ko hari ubwo bahura n'ibihombo kubera kubura amakuru y'iteganyagihe ajyanye n'aho batuye”.

Ni umushinga Leta y'u Budage yitezeho kurushaho kuzamura urwego rw'umubano hagati y'u Rwanda n'u Budage, nk'uko Dr.Volker Wenghoefer ukuriye itsinda ry'impuguke zaturutse mu gihugu cy'u Budage yabitangarije Kigali Today.

Dr. Volker Wenghoefer ukuriye Itsinda ryaturutse mu Budage
Dr. Volker Wenghoefer ukuriye Itsinda ryaturutse mu Budage

Ati “Uyu mushinga witezweho kongera imikoranire hagati ya Leta y'u Rwanda n'Intara ya Rhénanie-Palatinat, binyuze muri Minisiteri zinyuranye zirimo Minisiteri y'Ubukungu, iy'Ubwikorezi, iy'Ubuhinzi n'ubworozi mu Budage”.

Yongeyeho ko Iyo ntara ya Rhénanie-Palatinat ku nkunga y'ikigo cya GIZ, biteguye gushyigikira uwo mushinga mu rwego rwo gufasha umuhinzi kuzamura iterambere ry'umwuga bakora no kuzamura ubumenyi ku bijyanye n'imihindagurikire y'ikirere.

Ibyo biganiro birabera muri INES-Ruhengeri nyuma y'igihe kirekire iryo shuri rukuru rigiranye umubano n'intara ya Rhénanie-Palatinat, ahari imikoranire na Kaminuza zinyuranye zo mu Budage muri gahunda zinyuranye cyane cyane izijyanye no gushimangira ireme ry'uburezi.

Uwo mushinga w'imikoranire ukaba witezweho kuzamura ubuhinzi bukoreshejwe ikoranabuhanga cyane cyane ku batuye akarere ishuri rya INES-Ruhengeri riherereyemo, nk'uko Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri yabitangarije Kigali Today.

Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri
Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri

Ati “Tumaze iminsi tuganira n'intara ya Rhénanie- Palatinat ku mishinga irebana no guteza imbere ubuhinzi cyane cyane dukoresheje ikoranabuhanga, burya ubuhinzi kera bwacungiraga ku isuka nziza y'umujyojyo n'ibigango by'umuhinzi, ariko ubuhinzi igihe kinini cyabwo kugira ngo ugere ku musaruro mwiza, ni mu mutwe, ni ugukoresha ubwenge”.

Arongera ati “Ni yo mpamvu rero dutekereza uburyo bwo gukora ‘Smart agriculture' (ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga), cyane cyane tugashyira hamwe ubwenge bwacu mu buryo butuma tumenya amakuru ajyanye n'imihindagurikire y'ikirere, kugira ngo umuhinzi mu gihe ateye umuti imvura ireke kuwutwara bitewe n'uko atamenye igihe cyo kuwutera, ni byo turi kuganira n'Abadage na MINAGRI ndetse na Meteo-Rwanda, kugira ngo uwo mushinga ujye mu bikorwa abahinzi bacu beze, ubukungu bw'igihugu buzamuke n'imvune y'abahinzi igabanuke”.

Ni umushinga ugiye gukorerwa isuzuma mu turere tubiri rwo mu ntara ishyuha n'intara ikonja, ari two Akarere ka Kayonza ko mu ntara y'Iburasirazuba, n'akarere ka Musanze ko mu ntara y'Amajyaruguru.

Uwo mushingwa uzakorwa mu ngengo y'imari izaturuka muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yo mu gihugu cy'u Budage. Uratangirira ku gihingwa cy'ibirayi n'ibigori, bikaba byitezwe ko mu gihe uzaba umaze kunozwa uzagezwa hose mu gihugu, ugafasha abahinzi mu bihingwa binyuranye.




source : https://ift.tt/3kRstIH
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)