Perezida Kagame yageze i Kinshasa mu nama yiga ku myitwarire ikwiriye abagabo idahohotera abagore - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde. Iyi nama yateguwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bigendanye n’amahame yawo yo kurwanya ihohotera rikorerwa abagore.

Igomba kuyoborwa na Perezida wa RDC uyobora AU muri iki gihe.

Insanganyamatsiko yayo igaruka ku myitwarire ikwiye abagabo idahutaza abakobwa n’abagore.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bayitabiriye, bategerejweho gutanga ibisubizo bihamye n’ingamba zigamije kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa.

Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu badahwema kugaragaza ko bashyigikiye uburinganire bw’umugabo n’umugore kandi ko bakwiriye guhabwa amahirwe angana.

Inshuro nyinshi yanakunze kugaragaza ko umugabo ukubita umugore cyangwa se umuhohotera mu bundi buryo adakwiriye kwihanganirwa ahubwo akwiriye guhanwa by’intangarugero.

Mu 2017 ubwo yagezaga ijambo ku bagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango FRP Inkotanyi, yagize ati “Muri Leta abagore buzuyemo, abo bantu bakubita abagore mubarekera iki, mubihanganiriye iki, niba hari n’abagore bakubita abagabo ubwo nabyo ni imico mibi nabyo tuzabirekera abagore muhane bagenzi banyu.”

Yakomeje avuga ko kuzamura abagore no guteza imbere Abanyarwanda bose atari ineza ahubwo ari inshingano kuko guteza imbere umugore ari uguteza imbere igihugu.

Ati “Niyo mpamvu ikintu cyo kuvuga ngo guteza abagore imbere, abagore b’u Rwanda kubaha uburyo ntabwo ari ineza tubagirira gusa, ni inshingano. Ntabwo ari uguhitamo gusa ngo uzabikora cyangwa ushobora no kutabikora, ahubwo ni ugutekereza neza.”

Yakomeje agira ati “Hari ibintu bivugwa n’ubu bigasa n’aho abenshi aribwo bakibivumbura, bivuga ngo guteza imbere umunyarwandakazi cyangwa abadamu muri rusange, abagore ku Isi hose, ngo ntabwo byashoboka umugabo atabigizemo uruhare ni inshingano y’umugabo, ibyo twe twabimenye kera.”

Perezida Kagame yavuze ko abumvise nabi politiki yo guteza imbere umugore, bakiyumvisha ko ari ukumugira nk’umugabo bibeshya, ko ahubwo ikigamijwe ari ukuzuzanya no gukorera hamwe atari uguhangana.

Perezida Kagame ubwo yageraga ku kibuga cy'indege i Kinshasa
Perezida Kagame aganira na Minisitiri w’Intebe wa Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde



source : https://ift.tt/3nShVea
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)