Kwivumbura n’agasuzuguro, inzira yashyize iherezo kuri Patrick Karegeya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Karegeya yongeye kumenyakana mu ntangiriro za 2014 ubwo umurambo we bawusangaga mu cyumba ya Hotel Michelangelo muri Afurika y’Epfo, yishwe anigishijwe imigozi.

Intoki zatangiye gutungwa u Rwanda nk’igihugu yari amaze imyaka hafi itandatu ahunze, yaranatangije umutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano warwo. Inshuro nyinshi u Rwanda rwahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu rupfu rw’umugabo wahoze ari ‘Colonel’ ataramburwa ipeti.

Inkiko zo muri Afurika y’Epfo nta na hamwe zigeze zigaragaza ibimenyetso simusiga by’ukuboko kwa Guverinoma y’u Rwanda muri urwo rupfu.

Abari ba soma mbike ba Karegeya bamugaragaza nk’umuntu wari igitangaza, byanagaragaye uyu mwaka muri Mata ubwo umunyamakuru Michela Wrong yamwandikagaho igitabo cyihariye, nyamara akagisoza nta na hamwe agaragaje amakosa Karegeya we ubwe yaba yaragize uruhare mu iherezo rye.

Agasuzuguro mu gisirikare, gutegeka u Rwanda nka Uganda

Karegeya yavukiye i Mbarara mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Uganda. Yize muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’amategeko. Yanabaye mu gisirikare cya National Resistance Army cyafashije Perezida Museveni guhirika ubutegetsi bwa Milton Obote.

Muri Uganda, Karegeya yakoze mu rwego rw’Ubutasi. Kuva mu 1994 u Rwanda rumaze kubohorwa, yayoboye ishami rishinzwe ubutasi bwo hanze kugeza mu 2004. Yanabaye Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.

Imyitwarire ye mibi mu ngabo, muri rubanda yatangiye kumenyekana mu 2005 ubwo yafungwaga n’inzego za gisirikare zimushinja imyitwarire mibi, akamara amezi atandatu mu bihano.

Ibihano asa nk’uwabirangije yarabaye umurakare kuko akibivamo yanze gusubira mu kazi kugeza ubwo Gen James Kabarebe wari Umugaba Mukuru w’Ingabo, amwihamagariye amumenyesha gusubira mu kazi undi akamutera utwatsi.

Amaze kwanga gusubira mu kazi, mu gisirikare byagaragaye ko ari ubugande no gushaka gutoroka, atabwa muri yombi muri Gicurasi 2006.

Nyuma y’amezi abiri, ni ukuvuga tariki 13 Nyakanga 2006 urukiko rwa gisirikare rwamuhamije ibyaha, akatirwa igifungo cy’amezi 18 no kwamburwa impeta za gisirikare ari naho yamburiwe ipeti rya ‘Colonel’ yari afite.

Karegeya icyo gihe yari abaye umwe mu basirikare bakuru bake bakoze amateka, yo kugaragaraho imyitwarire mibi kugeza ubwo bambuwe amapeti.

Hari mugenzi we byari byarabayeho mu 1999 nyuma yo guhamywa ibyaha byo kwigabiza imitungo y’abaturage.

Mu Ugushyingo 2007, The New Times yanditse ko Karegeya yarekuwe, agasubira mu rugo rwe i Kigali. Uwo munsi nibwo amakuru ye mu Rwanda aheruka, andi yagiye atangazwa arimo urujijo kugeza ubwo we yiyemereraga ko yageze muri Afurika y’Epfo mu 2008.

Hari inyandiko yashyizwe hanze na Wikileaks yaturutse muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda muri Werurwe 2008, yavugaga ko Karegeya ashobora kuba yarahunze akiva muri gereza mu Ugushyingo 2007, agatoroka anyuze muri Uganda we n’umuryango we.

Umunyamakuru Michaela Wrong wari inshuti ye y’akadasohoka, yiyandikiye ko umunsi Karegeya yafunguriweho, atigeze arara mu Rwanda.

Amaze kwakirwa n’inshuti nk’umuntu uvuye muri gereza, ngo yafashe inzira igana i Nyagatare. Ntabwo yambukiye ku mupaka wa Kagitumba nk’abandi, yambukiye mu bihuru biri hafi aho ahingukira muri Uganda mu gace yakuriyemo, akomereza i Kampala aho yavuye agana muri Tanzania. Nyuma y’amezi abiri, Karegeya yerekeje muri Afurika y’Epfo.

Mu minsi ya mbere muri Afurika y’Epfo, Karegeya yirinze kuvuga no kwigaragaza. Hari inyandiko za Wikileaks zigaragaza ko umugore we Leah Karegeya, yigeze kubwira umwe mu bakozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda, ko umugabo we akiri kumenyera Afurika y’Epfo, ari nako ashakisha imibereho.

Ibintu byahindutse mu 2010 ubwo Kayumba Nyamwasa wahoze ari Umugaba w’Ingabo, yamusangaga mu buhungiro muri Afurika y’Epfo nyuma yo gutoroka ubutabera bwa gisirikare i Kigali.

Kayumba na Karegeya bunze ubumwe, bashakira hasi kubura hejuru icyo aricyo cyose cyajegeza ubutegetsi bw’u Rwanda bahoze bakoramo. Mu 2011 bashinze umutwe wa RNC, bafite intego zo gukuraho ubutegetsi mu Rwanda bakoresheje imbunda.

Muri icyo gihe kandi, mu bice bitandukanye bya Kigali hatangiye guterwa ibisasu bya gerenade zihitana inzirakarengane, ibintu byaherukaga mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inzego z’iperereza i Kigali zakoze ibishoboka byose, ziza kubona ibimenyetso simusiga birimo n’abafashwe batera ibyo bisasu, bagaragaza ko Kayumba Nyamwasa na Karegeya aribo babiri inyuma.

Patrick Karegeya yahunze amaze kurangiza igihano cy'amezi 18 yari yarakatiwe n'inkiko za gisirikare ku bwo gusuzugura

Urukiko rwa gisirikare rumaze kumva ibimenyetso by’ubushinjacyaha dore ko abaregwa bo bari barahunze, rwahanishije Kayumba Nyamwasa na Theogene Rudasingwa igifungo cy’imyaka 25 naho Gerard Gahima na Patrick Karegeya bakatirwa igifungo cy’imyaka 20.

Umusesenguzi, inzobere akaba n’umwanditsi kuri Politiki, Dr Kimonyo Jean Paul muri Mata uyu mwaka, yabwiye IGIHE ko Karegeya na Kayumba kugumuka kwabo kwatangiye mu wa 1998.

Muri iyo myaka, muri FPR Inkotanyi hari harimo ibibazo bikomeye byiganjemo bamwe mu bayoboke bari barataye umurongo bakishora mu byaha bya ruswa, icyenewabo n’ibindi.

Byasabye inama rukokoma ziswe Kicukiro I na Kicukiro II kugira ngo hashakwe umuti, ababikora barihangirizwa.

Dr Kimonyo ati “Muri “Kicukiro II” ni bwo ubuyobozi bwa FPR bwagaragarije abanyamuryango ibibazo bihari, hafatwa n’ingamba abakekwaho ibyaha bya ruswa n’icyenewabo barahagarikwa ndetse hashize iminsi Guverinoma iravugururwa.”

Kayumba na Karegeya bari bari muri abo batunzwe agatoki n’abayoboke ba FPR. Karegeya kandi ngo ni umwe mu bashakaga ko u Rwanda ruyoborwa nk’uko Uganda imeze.

Ati “Bamwe muri bo, wabonaga bakomeye kuri Uganda cyane. Bariya bantu bashakaga kuzana imiyoborere y’u Bugande bakayikoresha mu Rwanda, abayoboke ba FPR ni byo banze.”

Hejuru yo gushinga umutwe witwara gisirikare, Kagereya yatangiye guhuza ibikorwa bya RNC na FDLR, umutwe u Rwanda rufata nk’uw’iterabwoba wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo u Rwanda rwahakanye ko rutigeze rugira uruhare mu rupfu rwa Karegeya, abayobozi barwo bakunze kugaragaza ko nta mpuhwe rufitiye Karegeya ku kuba yarapfuye kuko na we atarwifurizaga icyiza.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yigeze kugirana na Jeune Afrique muri Mata 2019, yagize ati “Ni ko bimeze, ariko ntibisobanuye ko ari twe twabibazwa. Iyo umwe mu banzi banjye apfuye, uko byagenda kose, ntuzategereze ko habazaho impuhwe nyinshi zinturutseho."

Andrew Mwenda yigeze kuvuga ko Karegeya yahigwaga n’abantu benshi cyane abo yaba yarahemukiye ubwo yari akuriye ubutasi bw’u Rwanda, ishami ryo hanze, ku buryo urupfu rwe rutabazwa u Rwanda gusa.

Uwo munyamakuru yanavuze ko Patrick Karegeya muri Afurika y’Epfo yari yarinjiye mu bucuruzi bw’intwaro butagira amategeko, aho uguketse mu bo mukorana ahita akwikiza ngo utamuvamo.




source : https://ift.tt/3cUlgTz
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)