P.Kagame avuga ko uko Ibihugu by'u Rwanda na Congo biganira bikwiye gukorwa n'ibindi byo mu karere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame yabivugiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yagiye kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021 mu nama yiga ku buringanire, ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa n'uruhare rw'abagabo mu kurirandura.

Perezida Kagame wavuze ko iki kibazo gituma bimwe mu bihugu bidatera imbere, yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite icyo wakora ngo iri hohoterwa riranduke burundu.

Perezida Kagame kandi yashimye mugenzi we Félix Tshisekedi wamutumiye muri iyi nama, anagaruka ku mubano mwiza w'Ibihugu byombi ukomeje gusagamba.

Ati 'Icy'ingenzi gikomeye ni ibiganiro bihoraho biduhuza bigamije gutsimbataza umubano w'Ibihugu byombi by'ingenzi ku mahoro, iterambere n'umutekano atari ku bihugu byacu byombi ahubwo no mu karere n'ahandi.'

Kuva Félix Tshisekedi yatorerwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umubano w'ibihugu byombi wakunze kugaragaramo intambwe nziza, bikaba byaranakunze kugaragazwa n'ibiganiro abakuru b'ibihugu byombi bagiye bagirana.

Perezida Kagame yakunze kugaruka ku miyoborere ya mugenzi we Félix Tshisekedi waranzwe no gutuma ibi bihugu by'ibituranyi bibana neza.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/P-Kagame-avuga-ko-uko-Ibihugu-by-u-Rwanda-na-Congo-biganira-bikwiye-gukorwa-n-ibindi-byo-mu-karere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)