Nyarugenge: Hafashwe abagore batatu bakekwaho gukoza isoni abanyamahanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bagore bafashwe nyuma y’uko hari abanyamahanga babasanze mu iduka bakoreramo, aho kugira ngo babahe serivisi bifuzaga ahubwo batangira kubavuga no kubaseka ndetse no ku bakwena bibatera isoni.

Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuru ko bakurikiranyweho ibikorwa bikoza isoni undi umuntu ndetse ko hari n’uwo bakoze mu misatsi atabishaka.

Ati “Hari abashyitsi bagiye aho bakoreraga mu iduka barimo kugura ibintu batangira kubavuga, barabaganira abantu bumva bakozwe n’isoni bagize ngo barabaza, barabaseka.”

Yakomeje avuga ko hari n’undi munyamahanga muri abo bakoze mu musatsi atabishaka.

Ati “Gukora ku muntu atabiguhereye uburenganzira ukamukoraho gusa ntabwo ari byo, gukwena umuntu cyangwa gukora igikorwa bigaragara ko cyateye umuntu isoni ntabwo ari byo ngira ngo abatura-Rwanda benshi ntabwo babizi.”

Yongeyeho ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda gukora ibikorwa nk’ibyo aba bagore bakekwaho kuko bihanwa n’amategeko.

Aba bagore bakurikiranyweho icyaha cyo gukoza isoni undi muntu. Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 135 y’itegeko riteganya ibyaha nibihano aho ugihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe ariko kitarenze ibiri n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw.

Hafashwe abagore batatu bakekwaho gukoza isoni abanyamahanga



source : https://ift.tt/3CoCyCU
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)