Ngiyi impamvu abantu bose bategetswe kunywa amazi bakibyuka. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kunywa amazi mu gitondo ukibyuka ni ingenzi cyane, kuko bifitiye akamaro ingingo z'ingenzi zigize umubiri wacu.

Akamaro ko kunywa amazi ukibyuka mu gitondo

Aya mazi ya mu gitondo afasha gusohora imyanda mu mubiri
Kunywa amazi ukibyuka mbere yuko ugira ikindi cyo kurya ufata bifasha gusukura amara, bityo bigafasha intungamubiri kuba zakwinjira mu mubiri ku buryo bworoshye. Uretse gufasha amara kandi, iyo urugero rw'amazi ruri hejuru bigirira akamaro kanini impyiko, kuko bifasha mu mikorere yazo.

Bifasha ubwonko kongera gukora cyane

Mu gihe umubiri ufite umwuma, ubwonko bukora buhoro. Ibi bishobora gutera kumva unaniwe, wacitse intege, ndetse no kumva uribwa umutwe, bishobora ndetse no kugutwara akanyamuneza kawe, ukumva ufite umunabi.

Ingirangingo z'ubwonko zigizwe na 75% by'amazi, mu gihe ufite umwuma nicyo gice cya mbere kigaragaza imikorere mibi.

Byongera imikoreshereze y'imbaraga mu mubiri

Aha niho ujya wumva benshi bavuga ngo amazi afasha kunanuka. Nubwo ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko amazi afasha mu gutakaza calorie nke; zitagira icyo zikora mu kugabanya ibiro. Kunywa amazi ukibyuka bifasha umubiri gukoresha imbaraga (calories) ku rugero ruri hejuru.

Mu gihe umubiri ufite inyota, ushobora kwibeshya ukaba wayitiranya n'inzara, bikaba byagutera kurya cyane. Ari byo biviramo benshi kongera ibiro cyane.

Kunywa byibuze ikirahuri cy'amazi (ushobora kugeza no kuri litiro imwe n'igice (1.5 L)) mbere y'ibindi byose ukibyuka bishobora kongera imikoreshereze y'imbaraga mu mubiri, bikaba byagufasha guhorana ibiro bikwiye.

Bizakurinda inzara igihe kinini

Kunywa amazi ukibyuka bituma wumva uhaze mu gifu. Mu gihe unywa mazi yaba mbere yo kurya cg mu gitondo ukibyuka bigufasha kurya bicye, bikakurinda kurya byinshi umubiri udakeneye.

Gusa ntugomba kunywa amazi gusa, ngo usimbuke ifunguro rya mu gitondo, kuko nabwo bishobora gutuma uza kurya byinshi nyuma.

Byongera kukurinda umwuma

Nyuma yo kumara amasaha menshi usinziriye, umubiri niko ugenda ugira umwuma. Kunywa amazi ukibyuka, bifasha kongera igipimo cy'umwuka mwiza wa oxygen, ndetse bigafasha no mu ikorwa ry'insoro z'amaraso.

Ushobora kunywa amazi ukibyuka angana iki?

Kugira ngo ubone umusaruro uhagije, ni byiza kunywa amazi byibuze agera kuri litiro 1 (ni nk'ibirahuri 4) ukibyuka.



Source : https://yegob.rw/ngiyi-impamvu-abantu-bose-bategetswe-kunywa-amazi-bakibyuka/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)