Israel Mbonyi, Dj Phil Peter na Bahavu Usanas... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Israel Mbonyi yatoranijwe nk'umuhanzi w'ibihangano byo kuramya no guhimbaza Imana mwiza, Dj Phil Peter atoranywa nk'umunyamakuru ukora w'imyidagaduro mwiza kimwe na Bahavu Usanase Jeannette  nk'umukinnyikazi mwiza wa filimi w'ukwezi.

Rikaba ari ishimwe ritangwa n'abategura  Zikomo Awards nyuma y'uko abafana baberetse ko bashima ibihangano cyangwa n'umuntu runaka uziko akora neza mu byo akora birimo ubuhanzi, itangazamakuru, imideli, ibijyanye n'ubwiza, n'ibindi byiciro binyuranye by'imirimo akaba yabandikira akababwira bashima bakabimugaragariza.

Bashyira hanze ko bashimye Israel Mbonyi ku ifoto bakoresheje yashyizwe kuri Instagram yabo bongeyeho bati:'Kwishimira imbaraga zo gukora cyane, kuri abo bakora ibintu byabo batuje kimwe n'ababishyira hanze, mutera umuhate abandi, murabatoza kandi murakora mugakura ngo bibashe kugerwaho. Zikomo Awards, Israel Mbonyi turakwishimira.'

Israel yashimwe nk'umuhanzi w'ukwezi  n'abategura ibihembo mpuzamahanga bya 'Zikomo Awards'

Naho mu kwereka Bahavu Usanase Jeannette ko bamwishimiye bagize bati:'Murakoze Bahavu Usanase Jeanette kutwibutsa ibishoboka, biguteye umunezero, gushyira umuhate mukibasha kukuzanira umunezero ukakinjiranamo umuhate wose utitaye ku ngaruka n'ubwoba, ahubwo ukabikora ukabera ijisho benshi bifuza gukora nk'ibyo ukora.'

Bahavu Usanase Jeannette yashimwe nk'umukinnyikazi mwiza w'ukwezi 

Bageze kuri Dj Phil Peter bagize bati:'Kwishimira intwari zitagaragara, abo bashyira umuhate mu bikorwa by'ubumuntu kandi no gufasha umuryango mugari.' Umwe mu bashyize ibitecyerezo kuri ubu butumwa ni umukinnyikazi wa filimi Cyurimpundu Celine Orah wagaragaje ko Phil Peter abikwiye.

Dj Phil Peter yashimwe nk'umunyamakuru w'imyidagaduro mwiza w'ukwezi 

Agira ati:'Arabikwiriye ni umukozi wa nyawe.' N'abandi bakomeje gutanga inyunganizi ku rubuga rwa Instagram rwa Zikomo Awards bagaragaje ko yaba Israel Mbonyi, Dj Phil Peter na Bahavu bose babikwiye aba bakaba biyongereye kuri  Butera Knowless na Shaddyboo nabo baherukaga gutoranywa mu kwezi gushize k'ukwakira.

Ibyiciro binyuranye biteganijwe kuzahatanirwamo mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2022 muri 'Zikomo Awards'

Biteganijwe ko Zikomo Awards 2022 nk'uko bigaragara ku rubuga rwa www.zikomoawards.com bizatangira guhatanirwa mu mezi ya mbere y'umwaka utaha wa 2022 aho bijyanye n'ibyiciro binyuranye, wakiyandikisha cyangwa ukandikisha uwo ufana unyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Yagaragaje ko yishimiye kuba yatecyerejweho n'abategura Zikomo Awards

Umukinnyikazi wa filimi, Celine uri mu bamaze gushyira inyunganizi ku butumwa buvuga kuri Phil Peter yemeje ko abikwiye kuko ari umukozi
Bahavu Jeannette ari mu bakinnyikazi ba filimi bafite izina rikomeye mu Rwanda akaba yaranatewe imboni n'abategura ibi bihembo


Ubutumwa bwa Israel Mbonyi agaragaza ko yashimiye ishimwe yagenewe na Zikomo Awards ryo kuba ariwe muhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana w'ukwezi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111713/israel-mbonyi-dj-phil-peter-na-bahavu-usanase-jeannette-bashimwe-nabategura-zikomo-awards--111713.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)