Davido yatanze miliyoni 620 Frw ku mfubyi mur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu cyumweru gishize, uyu muhanzi yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Twitter asaba buri wese ufite indirimbo ye yakunze kumwoherereza amafaranga.

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo 'Dami Duro', 'Fall' n'izindi akomeza kwiganza ku rutonde rw'abahanzi bo muri Afurika bakomeye kandi bafite umubare munini ubakurikira by'umwihariko ku rubuga rwa Instagram.

Ku wa Gatatu, uyu muhanzi yashyize ku mbuga nkoranyambaga nimero ya konti akoresha muri Banki asaba inshuti ze, abafana, abakunzi b'umuziki n'abandi kumwoherereza amafaranga.

Icyo gihe, Davido yavugaga ko ashaka amadorali 243.000 yo kwishyura imodoka ye ya Rolls-Royce yari yaheze ku cyambu.

Nyuma y'iminota 10, uyu muhanzi yakiriye amadorali 17, 000. Hanyuma, ku wa Gatandatu atangaza ko yakiriye amadorali arenga 485.000, kandi ko azayifashisha mu bikorwa byo gufasha abababaye.

Davido avuga ko yohererejwe amafaranga menshi atari yiteze mu kwizihiza isabukuru ye. Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2021, arizihiza isabukuru y'amavuko.

Avuga ko yihaye intego y'uko buri mwaka azajya akora igikorwa cyo gukusanya amafaranga hanyuma ayifashishe mu bikorwa by'ubugiraneza.

Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko yongeye amadorali 120.000 ku mafaranga yahawe.

Agaragaza ko yashyizeho komite izamufasha guhitamo imfubyi azashyikiriza iyi nkunga.

Iki gikorwa Davido yatangije hari abagicyemanze bibaza ukuntu umuhanzi nk'uyu yasaba kohererezwa amafaranga nk'aho atari umwe mu banyamafaranga Nigeria ifite. Gusa, nyuma babonye icyo yari agamije.

Umuraperi wo muri Nigeria, M.I Abaga yanditse avuga ko yoherereje Davido miliyoni 1 y'amafaranga akoreshwa muri Nigeria [Yitwa Naira]. 

Yanditse agira ati 'Ndashaka indirimbo yanjye na Davido.' Mu gusubiza, Davido yamubwiye ko amafaranga yayabonye kandi ko yageze kuri konti ye aramushimira.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111714/davido-yatanze-miliyoni-620-frw-ku-mfubyi-muri-nigeria-111714.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)