Iserukiramuco rya "HAMWE"rizanye undi mwihariko ku nshuro yaryo ya 3 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri serukiramuco ngarukamwaka ribera mu Rwanda, riratangira uyu munsi tariki 10 Ugushyingo 2021 rizasozwe tariki 14 Ugushyingo 2021 aho rizaba imbonankubone mu bice bitandukanye bigize umujyi wa Kigali hanakoreshwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Iri serukiramuco rya Hamwe ryitabiriwe n'abatuye impande zose z'isi aho rigizwe n'ibitaramo bitangaje,abahanga mu gukina filimi,gufotora n'amarushanwa yo kwandika inkuru. Umuhango wo gufungura iri serukiramuco uraba uyu munsi saa kumi.

Kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 09 Ugushyingo 2021,Kaminuza ya UGHE yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru, rivuga ko yateguye Hamwe Festival ku nshuro ya gatatu ndetse ivuga izahuza abahanzi mu ngeri zitandukanye n'abatanga ibiganiro baturuka mu bihugu 13 byo hirya no hino ku isi.

Isobanura intego ya Hamwe Festival,UGHE yagize iti"Muri UGHE twizera ko kubaka ibiraro bihuza inganda zitandukanye ari ngombwa, atari uguteza imbere gusa kubona serivisi nziza mu buvuzi ku isi yose gusa ahubwo no gukuraho ikinyuranyo hagati y'abahiriwe n'abatarahiriwe.

Ni muri ubwo buryo twatekereje Iserukiramuco rya Hamwe nk'urubuga ruhuza urwego rw'ubuzima n'urw'Ubuhanzi . Uyu mwaka,ibirori bizaba ari imvange, bizabera ahantu hatandukanye hafi ya Kigali, ndetse no kuri Interineti [online]."

Ku nshuro ya mbere,Hamwe Festival yabaye muri 2019,yari igamije kureba ku ruhare rwo kuzuzanya kw'Inganda ndangamuco n'ubuzima.

Mu 2020, ryabaye ku nshuro ya kabiri guhera tariki 11 Ugushyingo 2020 kugera tariki 15 Ugushyingo 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga haganirwa ku buzima bwo mu mutwe n'uko ubuhanzi bwakifashishwa mu buvuzi cyane cyane mu buzima bwo mu mutwe. Iri serukiramuco ryarebwe n'abantu barenga 26,000.

Ku nshuro yaryo ya gatatu, Iserukiramuco rya Hamwe rigamije gutekereza ku mpinduka zishingiye ku mibereho zabaye kuva icyorezo cya SRAS-COVID-2 (COVID-19) cyatangira kwaduka mu mpera za 2019.

By'umwihariko, uburyo izi mpinduka zagize ingaruka ku mibereho yacu n'uburyo bwacu bw'imibereho n'ubusumbane burimo.

Iri serukiramuco ryatumiye abahanzi,abanyeshuri, abareberera rubanda, inzobere mu by'ubuzima baganire ku buryo COVID-19 yateje ibibazo bitandukanye nk'impinduka mu muryango, kwita kubasaza,gutera inkunga ubuvuzi, ubufatanye bw'abaturage, imisoro, kwimuka, ubuzima bwo mu mutwe, imihindagurikire y'ikirere,
urusobe rw'ibinyabuzima kimwe n'akamaro gakomeye k'ubuhanzi.

Hamwe Festival yahurije hamwe abatanga ibiganiro n'abahanzi baturutse mu bihugu 13 kandi izagaragaramo ibintu bitandukanye mu minsi 5, birimo ibiganiro mpaka,ibiganiro byateguwe n'abahanga mu nzego z'ubuzima,kwigaragaza kw'abahanzi baturutse hirya no hino ku isi, kwerekana amafilime, amarushanwa y'inkuru ngufi, hamwe n'imurikagurisha.

Abahanzi nka Deo Munyakazi, umusizi Manzi le Poete, Kivumbi King, Mutiganda wa Nkunda uzamurika filime ye n'abandi bo mu bindi bihugu bitandukanye bazaririmba muri iri serukiramuco.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/iserukiramuco-rya-hamwe-rizanye-undi-mwihariko-ku-nshuro-yaryo-ya-3

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)