Ibyo wamenya ku burenganzira bw'abagiye kunyongwa hirya no hino ku Isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

John Ramirez wakatiwe urwo gupfa ntashaka gupfa ari wenyine, arashaka gupfa arimo ahabwa ihumure, arambitsweho ibiganza na pasitoro we.

Ariko ubwo busabe bwe bwanzwe na Texas Department of Criminal Justice none ubu umwanzuro wa nyuma ku cyifuzo cye uri mu bindi biganza â€" Urukiko rw'ikirenga rwa Amerika.

Uyu mugabo w'imyaka 37 wahoze ari umusirikare, yakatiwe urwo gupfa kubera kwiba akanakomeretsa bikomeye nyiri iduka mu 2004.

Avuga ko 'isengesho,indirimbo, no gukorwaho n'umuntu' mu gihe cyo gupfa ari igice gikomeye mu kwemera kwe kwa gikristu.

Yumva ko ari uburenganzira bwe ko pastoro we amukoreraho iyo mihango bwa nyuma, ariko abategetsi ba Texas ibyo ntibabikozwa. Bumva ko ibyo arimo ari ugutinza kunyongwa kwe azanamo ibihato 'n'umukino w'amaringushyo mu by'ukwemera'.

Gereza ya Texas State Penitentiary iri i Huntsville, aho icyumba cyo gutangiramo igihano cy'urupfu kiri muri iyi leta

Gereza ya Texas State Penitentiary iri i Huntsville, aho icyumba cyo gutangiramo igihano cy'urupfu kiri muri iyi leta

Yahise abarega, ko bari guhonyora uburenganzira bwe bw'ibanze mu kwemera, ubucamanza nabwo bwemeye kwakira ikirego cye, bituma kumwica byari biteganyijwe tariki 08 z'ukwezi kwa cyenda byigizwayo kugeza urukiko rufashe umwanzuro muri iki cyumweru.

Inyongwa rya Ramirez ni irya gatatu risubitswe n'Urukiko rw'ikirenga mu myaka itatu, kubera uburyo abanyamadini bemererwa kuba bari aho abakatiwe icyo gihano bari igihe cyo kubica.

Mu 2019, abantu benshi barinubye nyuma y'uko imfungwa y'umusilamu yishwe yangiwe kuba iri kumwe na imam we ariko ukwezi kumwe nyuma yaho ubusabe nk'ubwo bukemererwa imfungwa y'umu-Buddhist.

Ariko imanza ku myemerere n'ubundi burenganzira ku bagiye guhabwa urupfu ntabwo ari umwihariko kuri Amerika.

Ku isi, mu bihugu aho igihano cy'urupfu cyemewe, hagiye haba impaka n'ibiganiro ku bifatwa nk'ibyemewe â€" ariko abategetsi ntabwo buri gihe babifata kimwe.

Mu Ubuyapani, abantu babiri bakatiwe urwo gupfa, mu cyumweru gishize baregeye urukiko nyuma yo kubwirwa ko bazicirwa umunsi umwe.

Muri icyo gihugu, imfungwa zimenyeshwa habura amasaha macye gusa ngo zicwe zimanitswe, ariko ubu impirimbanyi z'uburenganzira zivuga ko uko kubwirwa habura gato 'bitarimo ubumuntu na bucye' kandi byica ubuzima bwo mu mutwe.

Kuwa kane ushize, abo bagabo baregeye urukiko rwa Osaka, ikirego bikekwa ko ari icya mbere, bavuga ko kubwirwa habura gato bitabaha igihe cyo kwitegura mu mutwe no gutekereza byimbitse ku iherezo ry'ubuzima bwabo.

Kwica mu ibanga biri mu biteza sakwe sakwe y'amahanga kuri Iran.

Mu manza z'ubwicanyi muri Iran, aho abaregwa bakatirwa qisas (igihano cyo kwicwa), abantu bo mu miryango yabo nibwo ubwabo bashishikarizwa guha icyo gihano umuntu wabo.

Uwakatiwe icyo gihano ashobora no kubabarirwa kikavanwaho â€" ibi nibyo byagejeje ku nkuru idasanzwe aho umugore uri mu gahinda k'umwana we, ubwo yari ahagaze imbere y'umugabo wamwishe agiye guhanishwa urwo gupfa, yamukuye mu ijosi umugozi bari bagiye kumunyongesha akamubabarira.

Itsinda rito ry'abigaragambya bamagana igihano cy'urupfu ku rukiko rw'ikirenga rwa Amerika

Abanyamerika benshi bashyigikiye igihano cy'urupfu kurusha abacyamagana, nk'uko ubushakashatsi bubivuga

Uwo mugore na nyina w'uwo mugabo wamwiciye umwana, bahise bahoberana imbere y'imbaga yari yakoranye ngo irebe uko uwo mugabo anyongwa.

Itegeko rya Iran rivuga ko abahagarariye uwakatiwe icyo gihano bamenyeshwa ibyo kwicwa mbere y'amasaha 48, ariko impirimbanyi zivuga ko ibi bidakorwa buri gihe, cyane cyane ku manza za politiki n'umutekano.

Birenzeho, ikigo cya Iran giharanira uburenganzira bwa muntu kivuga ko imigirire iri hose mu gihugu ari ukubanza gufunga iminsi myinshi abakatiwe icyo gihano bari bonyine mbere yo kwicwa, kandi bagafungwa ibiganza biboshye.

Hagati aho, muri Singapore hari kuvugwa cyane umugabo ugomba kunyongwa ufite igipimo cy'ubwenge (IQ) cya 69, igipimo cyemerwa henshi nk'icy'umuntu ufite ubumuga mu bwenge.

Nagaenthran Dharmalingam yafashwe mu 2009 aregwa kwinjiza muri Singapore garama 42 za heroin, yagombaga kwicwa none kuwa gatatu mu gitondo, ariko ibye byateje uburakari bidasanzwe muri iki kirwa aho igihano cy'urupfu ubusanzwe gishyigikiwe cyane.

Umunyamategeko wa Dharmalingam n'amatsinda y'impirimbanyi ari kumurengera, bavuga ko Singapore iri guhonyora itegeko mpuzamahanga ribuza kwica umuntu ufite ubumuga mu mutwe.

Abo, banyuze mu byiciro byose by'ubucamanza n'ubujurire, ndetse n'inyandiko ihuriweho na benshi isaba perezida kumuha imbabazi ntacyo yagezeho.

Leta ya Singapore ikomeye ku cyemezo cyayo, ko uyu mugabo w'imyaka 33 'yari azi neza ibyo yakoze kandi atigeze atakaza ubushoshozi ku cyiza n'ikibi ubwo yabikoraga.'

Umujinya uri kwihembera kandi mu Misiri kubera uburyo bwo gutanga iki gihano.

Nubwo itegeko rirengera umwana rivuga ko abana bose bari munsi y'imyaka 18 bakoze icyaha gihanwa batagomba 'guhanishwa igihano cy'urupfu, gufungwa burundu, cyangwa imirimo y'agahato', raporo ya Reprieve (ikigo mpuzamahanga cy'impirimbanyi cyiyobowe n'abanyamategeko mpuzamahanga) ivuga ko nibura abana 17 mu Misiri bishwe banyonzwe kuva mu 2011.

Reprieve ivuga ko abashinjacyaha bakoresha icyuho mu mategeko bagashyira abana mu nkiko z'abakuru, kuko itegeko ryemera ko abarengeje imyaka 15 bashobora kureganwa n'abantu bakuru.

Abigaragambya bafashe ibyapa bisaba guhagarika kwica Nagaenthran Dharmalingam

Abigaragambya bafashe ibyapa bisaba guhagarika kwica Nagaenthran Dharmalingam

Muri iki cyumweru ubwo Urukiko rw'ikirenga rwa Amerika rufata umwanzuro kuri Ramirez, rurasabwa kwibanda ku buryo umuntu yanyongwa mu buryo butabangamiye uburenganzira bwo kwemera.

Gusa impaka hagati y'ihame ry'agaciro ka muntu n'imigirire mu gutanga igihano cy'urupfu ni ibintu bigarukwaho cyane ku isi.

Nibyo kandi ko izo mpaka zishobora kwaguka kurushaho ku burenganzira bw'abagabo bose n'abagore baba bagiye guhabwa igihano cy'urupfu.

SRC:BBC

The post Ibyo wamenya ku burenganzira bw'abagiye kunyongwa hirya no hino ku Isi appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/11/10/ibyo-wamenya-ku-burenganzira-bwabagiye-kunyongwa-hirya-no-hino-ku-isi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)