Haruna Niyonzima yashimiye abakinnnyi n'abatoza abamufashije kugera ku rutonde rwa "FIFA Century Club" #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Haruna Niyonzima usanzwe ari kapiteni w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi , waje ku rutonde rw'abakinnyi b'ibihe byose babashije gukinira ibihugu byabo byibuze imikino 100 izwi n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi "FIFA Century Club", ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gushyirwa kuri urwo rutonde ,ashimira abakinnyi bakinanye n'abatoza bamufashije kugera kuri aka gahigo.

Urutonde rwakozwe na FIFA tariki ya 1 Ugushyingo 2021 rugaragaraho abakinnyi batandukanye bakiniye ibihugu byabo byibuze imikino 100 barimo n'abasezeye gukina umupira w'amaguru.Kapiteni w'Amavubi, Niyonzima Haruna watangiye gukinira Amavubi mu 2006, ni we mukinnyi rukumbi w'Umunyarwanda uri kuri uru rutonde.

Kuri Haruna Niyonzima, FIFA yagaragaje ko yakiniye Amavubi imikino mpuzamahanga 104, kuri iyi mikino hakaba hiyongeraho imikino 4 yakinnye na Zanzibar ariko ikaba itabarwa kuko iyo bigeze mu mikino mpuzamahanga iki gihugu cyivanga na Tanzania.

Uyu mukinnyi FIFA igaragaza ko yavutse mu 1990, yagaragaye mu mikino ine u Rwanda rumaze gukina mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 mu gihe kandi yongeye guhamagarwa mu ikipe yitegura guhura na Mali na Kenya muri iki cyumweru, tariki ya 11 n'iya 14 Ugushyingo 2021.

Haruna Niyonzima akaba yavuze ko ari iby'agaciro gakomeye gukinira Amavubi iyi mikino n'ubwo byari ibihe bitoroshye na gato.

Ati 'kuva nkiri umwana, narotaga gukinira ikipe y'igihugu. Kuba umukinnyi na kapiteni w'ikipe y'igihugu ugakina imikino 104, ni icyubahiro gikomeye ndetse ugaterwa ishema n'iyo ugeze kuri uru rwego. Ndishimye kuba narabaye mu ikipe y'igihugu igihe kingana gutya. Byari ibihe byiza n'ibibi ariko byose ni ibigize ubuzima bw'umupira.'

Yakomeje avuga ko atazi igihe asigaje mu kibuga uko kingana ariko ngo aracyishimira gufasha abakinnyi barumuna be, yashimiye abakinnyi n'abatoza babanye mu ikipe y'igihugu.

Ati 'Sinzi igihe nsigaje uko Kingana, gusa ndakishimira kuza gufasha barumuna banjye, nifuriza kugera ku byiza Abanyarwanda bifuza banakwiriye twe tutagezeho. Abakinnyi twakinanye mu ikipe y'igihugu mwarakoze, n'abatoza mwampaye aya mahirwe ndabashimira.'

Haruna Niyonzima wakiniye Amavubi kuva 2006, mu minsi ishize yari yatangaje ko igihe u Rwanda rwari kubona itike ya CAN 2021 yari gusezera mu ikipe y'igihugu, nyuma y'uko itabonetse yavuze ko mu gihe abatoza bazamwereka ko bakimukeneye mu kibuga we yiteguye gukomeza gukorera u Rwanda rwamwibarutse.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/haruna-niyonzima-yashimiye-abakinnnyi-n-abatoza-abamufashije-kugera-ku-rutonde

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)