Umuhamya ni indirimbo imaze iminsi 11 ikaba imaze kurebwa ndetse no gukundwa n'abatari bacye kuko ubu yarebwe n'abarenga ibihumbi 39 ndetse n'abarenga ibihumbi 250 bayikunze babyerekanishije akamenyetso, ikaba imaze kujyaho ibitekerezo 300.
Iyi ndirimbo ifite igisobanuro kinini bitewe n'uko aba baraperi bombi batangiranye ubwo hatangiraga kumenyekana mu tsinda rya Tuff Gang, ntawakwibagirwa amateka rifite mu muziki nyarwanda. Iyi ndirimbo kandi igaruka kunjyana y'umujinya yamenyerewe kuri aba baraperi bitewe n'ubutumwa burimo ikaba yongeye kuzamuka cyane kurwego rwohejuru bitewe n'ibihe n'amateka byabaye kuri uyu muziki.

fIREMAN NA P Fla bongeye kwatsa amatara ya Kigali
Indirimbo 15 zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za InyaRwanda.com, aho buri mukunzi w'umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane ari nako byagenze mu majwi yose uhereye igihe twatangiraga kuyabara kuri Facebook na Instagram.
Aya majwi yari menshi cyane ariko bitewe n'uko hari abantu benshi bagiye batora indirimbo inshuro zirenze imwe, andi majwi yabaye imfabusa. Urugero ni nk'aho wasangaga umuntu umwe yatoye indirimbo enye wenyine, undi agatora indirimbo eshatu cyangwa akagenda asubiramo indirimbo yagiye atora.
Ibi byatumye dufata ijwi rya mbere mu yatowe kuri buri muntu, ayandi majwi yose akaba imfabusa, ari na ko abantu bose batora indirimbo bashishikarizwa gutanga ijwi rimwe kuri buri ndirimbo zatoranyijwe, hagendewe ku bakunzi n'ubundi b'umuziki nyarwanda.

Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda, maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO UMUHAMYA YA FIREMAN NA P FLA