Inkoni y'Umwamikazi mu Rwanda: Ku munsi wa kabiri yatambagijwe muri Pariki ya Nyandungu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko bisanzwe, mbere y'imikino ya Commonwealth ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza, Umwamikazi w'u Bwongereza agenera ubutumwa ibihugu bizayitabira aho abucisha mu nkoni izenguruka ibyo bihugu byose ariko ubwo butumwa bugasohozwa mbere ho umunsi umwe ngo irushanwa ribe.

U Rwanda ni igihugu cya cumi iyi nkoni iri gutambagizwamo mu bihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza mu gihe izazenguruka ibihugu 72 mbere y'uko imikino ya Commonwealth izakinirwa i Birmingham mu mwaka utaha wa 2022 mu kwezi kwa karindwi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021, iyi nkoni yatambagijwe muri Pariki y'ubukerarugendo ya Nyandungu iherereye mu Mujyi wa Kigali. Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri wa Siporo madamu Munyangaju Aurore Mimosa,Uumuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa n'abandi bayobozi batandukanye.

Ku mugoroba w'uyu munsi, iyi nkoni yakomereje mu ishuri rya Lyceé de Kigali riherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Kiyovu ahabereye umukino wa Basketball wo mu bwoko bwa Three on Three 3x3 (Abahungu) mu rwego rwo guhuza Siporo n'uburezi.

Iyi mikino ya Commonwealth ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza u Rwanda rumaze kuyitabira inshuro 3 rwikurikiranya, ni ukuvug muri 2010, 2014 na 2018. Imikino itaha ya 2022 izabera mu gihugu cy'u Bwongereza mu mujyi wa Birmingham aho biteganyijwe ko n'u Rwanda ruzahagararirwa mu mikino itandukanye.




source : https://ift.tt/3HaTC2H
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)