Hongrie yashoye miliyoni 52$ mu mishinga ya WASAC yo gukwirakwiza amazi muri Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021. Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Uruhande rwa Hongrie rwo rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi, Péter Szijjártó.

Aya mafaranga azakoreshwa mu mushinga wo kwagura no kongerera ubushobozi uruganda rw’amazi rwa Karenge ruherereye mu Karere ka Rwamagana.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 15 ku munsi harimo ibihumbi 12 byoherezwa mu Mujyi wa Kigali na 3,000 bihabwa abaturage b’Akarere ka Rwamagana.

Minisitiri Péter Szijjártó yavuze ko bimwe mu bizakorwa kuri uru ruganda harimo kurwongerera ubushobozi rugatangira gutanga metero kibe ibihumbi 36.

Ati “Uyu munsi twasinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 52$, aho ibigo byo muri Hongrie bizavugurura ndetse bikongera ubushobozi mu bijyanye no gutunganya amazi muri Kigali, izavugurura uruganda rw’amazi, tuzazamura ubushozi bwarwo bwa buri munsi buve kuri metero kibe ibihumbi 15 bugere kuri 36 kandi hazubakwa umuyoboro wa kilometero esheshatu kugira ngo tubashe gutanga amazi meza yanyobwa.”

Yakomeje avuga ko iyi mirimo izagirwamo uruhare n’ibigo byo muri Hongrie ndetse hagakoreshwamo ikoranabuhanga n’ibikoresho byo muri iki gihugu.

Ati “Ibigo byo muri Hongrie bizatanga umusanzu mu bijyanye n’igenamigambi ndetse n’ubumenyi, bazakora igenzura ndetse n’ikoranabuhanga n’ibyuma by’Abanya-Hongrie bizakoreshwa muri uru ruganda rutanga amazi ruzaba rwavuguruwe.”

“Ibi bivuze ko ikoranabuhanga ry’Abanya-Hongrie mu bijyanye no kugeza rizabona amahirwe mashya mu bijyanye n’isoko muri kimwe mu bihugu biri gutera imbere muri Afurika.”

Minisitiri Péter Szijjártó yavuze ko igihugu cye cyiteguye kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ari muri Afurika.

Ati “Hongrie ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu bufunguye ku Isi kandi ibihugu bya Afurika biri gutanga amahirwe menshi, ku bw’ibyo Guverinoma ya Hongrie ifite inshingano zo gufasha ibigo byo muri Hongrie kubasha kwitwara neza ku isoko rya Afurika. Ihangana rirakomeye kubera ko atari Hongrie gusa cyangwa ibigo byo muri Hongrie bibona amahirwe ari ku isoko rya Afurika.”

Uretse aya masezerano mu bijyanye no kugeza amazi mu Mujyi wa Kigali, u Rwanda na Hongrie byasinyanye andi masezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, gukora inkingo za COVID-19 ndetse n’ajyanye no guha buruse abanyeshuri b’Abanyarwanda zo kujya kwiga muri iki gihugu.

Minisitiri Biruta yavuze ko umubano w’u Rwanda na Hongrie uhagaze neza kandi uri kugenda urushaho gutera imbere.

Ati “Ubufatanye bwacu buri kugenda neza kandi dufite intego yo kurushaho kuwuteza imbere, haba mu bijyanye n’umubano wa Guverinoma kuri Guverinoma, ubucuruzi ku bucuruzi n’abantu ku bantu. Tugiye gushyira imbaraga muri ibi kandi twizeye ko uyu mubano uzagira uruhare mu gushyigikira gahunda z’iterambere z’u Rwanda.”

Hongrie iherereye mu Burayi hagati, ni kimwe mu bikize kuri uyu mugabane, kuko ni icya cyenda ku Isi mu bifite ubukungu buteye imbere, aho cyohereza ibicuruzwa byinshi hanze ndetse kigashorwamo imari cyane kubera ko gifite abaturage benshi bize.

Umusaruro mbumbe (GDP) wa Hongrie wanganaga na miliyari 154,56$ mu 2020 aho 55,8% byawo byavuye muri serivisi iki gihugu gitanga; 25,2% uva mu nganda mu gihe 3,45% wavuye mu buhinzi, aho cyeza cyane ibigori, isukari, ibihwagari, imizabibu, pome, ibirayi n’ibindi.

Aha Biruta yakiraga mugenzi we wa Hongrie, Péter Szijjártó
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi, Péter Szijjártó yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta
Péter Szijjártó na Dr Vincent Biruta bagize umwanya wo kuganira n'itangazamakuru
Péter Szijjártó yanagiranye ibiganiro n'abakozi ba Minisiteri y'Ubucuruzi
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Beata Habyarimana yitabiriye ibi biganiro
Péter Szijjártó aganira na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda w'u Rwanda, Habyarimana Beatha



source : https://ift.tt/3D3Y6Wv
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)