Urugaga rw’Abavoka rwabeshyuje amakuru y’uko u Rwanda rukumira abanyamategeko bo muri Kenya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bije nyuma y’aho hari amakuru yavugaga ko Kenya yangiye abanyamategeko bakomoka mu Rwanda no mu Burundi gukorerayo kugeza ubwo abavoka bo muri Kenya na bo bazemererwa gukorera muri ibi bihugu byombi.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Julien Kavaruganda, yabwiye Newtimes ko kugeza ubu gahunda yo guhererekanya abanyamategeko hagati y’ibi bihugu bibiri ihari ndetse abanyamategeko ba Kenya bemerewe gukorera mu Rwanda.

Yagize ati “Ikibazo ni uko Abanyakenya bakemanga porogaramu y’Ishuri Rikuru ryigisha amategeko (ILPD) ugereranyije n’iy’Ishuri rya Kenya ryigisha amategeko. Mu Rwanda kugira ngo umuntu yemererwe gukora umwuga mu by’amategeko agomba kuba afite imyamyabumenyi mu by’amategeko kongeraho ‘diploma’ itangwa na ILPD.”

Yakomeje ati “Kenya na Uganda bigendera kuri ‘common law system’ [amategeko akomoka mu bihugu bikoresha Icyongereza aho usanga amenshi mu mategeko yabyo ataba yanditse]; iyacu ni ‘civil law system’ [amategeko yanditse, agena imiburanishirize y’imanza, ibihano n’ibishobora n’ibidashobora kujyanwa mu nkiko]. Gahunda tugenderaho uyu munsi ihuza izo ‘system’ zombi. Twababwiye ko gukemanga porogaramu ya ILPD ari ukubangamira amasezerano yo koroshya urujya n’uruza rw’abantu na bo bashyizeho umukono.”

Itegeko rishyiraho urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rigena ibyo Abanyarwanda bagomba kuba bujuje kugira ngo bemererwe kuba abavoka mu Rwanda, rivuga ko umunyamahanga yemerewe gukora uyu mwuga hagendewe ku ihererekanya cyangwa ibiteganywa n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.

Kavaruganda yavuze ko ikibazo gishobora kuba cyaraturutse ku bantu bihishe inyuma yo kubangamira abanyamahanga muri uyu mwuga bakaba bari kubeshya abanyapolitiki ba Kenya.

Ati “Turabizi neza ko abanyapolitiki iyo bamenya ko ihererekanya rikorwa batari kwihutira guhagarika urujya n’uruza rwa serivisi mu by’amategeko.”

Amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ashyira imbere ko habaho urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, abantu, abakozi, serivisi n’ishoramari hagati y’ibihugu by’ibinyamuryango nta vangura iryo ari ryo ryose.

Nyamara ishyirwa mu bikorwa ryayo rigenda rihura n’inzitizi zirimo ugutsimbarara kwa bimwe mu bihugu kubera impamvu zitandukanye zirimo amakimbirane ashingiye kuri politiki.

Umwaka ushize umwe mu miryango itegamiye kuri leta wajyanye Uganda mu rukiko rwo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba uyirega kubuza abanyamategeko bize mu Rwanda gukorera umwuga wabo muri Uganda.

Kavaruganda yavuze ko imiryango y’u Rwanda ifunguye ku bavoka n’abaturage baturuka muri EAC aho ihererekanya riteganyijwe.

Yakomeje avuga ko ibihugu bya EAC bikwiye gushyiraho uburyo bwo gutanga ibyangombwa byemerera abanyamwuga barimo n’abanyamategeko mu karere nk’uko byakozwe kuri ba enjeniyeri.

Yongeyeho ko ikibazo gishobora kuba gishingiye ku kutumvikana ku bumenyi abantu bakwiye kuba bafite ariko ko Urugaga rw’Abavoka muri EAC ruzaterana mu kwezi gutaha ku buryo hari icyizere ko ruzakemura iki kibazo.

Perezida w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Julien Kavaruganda



source : https://ift.tt/31JX7gd
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)