Haruna uvuga ko atazagenda nk'uwihisha, ngo hari agaseke azapfundura nyuma y'umukino wa Kenya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Haruna Niyonzima avuga ko nyuma y'umukino wa Kenya ari bwo azatangaza umwanzuro yafashe niba ari ugusezera mu ikipe y'igihugu cyangwa azakomeza kuyikinira.

Mu minsi ishize Haruna Niyonzima, yatangaje ko yari afite gahunda yo gusezera mu gihe u Rwanda rwari kubona itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021 kuko yumvaga nta kindi yari kuba asigaje ndetse ko nta n'icyo yari kuba yarimye abanyarwanda, gusa itike yaje kubura.

Agaruka ku gihe azasezerera, aganira n'itangazamakuru Haruna yavuze ko byose bizamenyekana nyuma y'imikino 2 yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi yo mu itsinda E u Rwanda ruzakinamo na Mali ejo ndetse na Kenya tariki ya 15 Ugushyingo muri Kenya.

Yavuze ko ibimuvugwaho byose aba abyumva kandi bimubabaza nk'umuntu witangiye ikipe y'igihugu n'ubwo hari aho bitagenze neza.

Ati 'Ukuri ndakeka nzagutangaza nyuma y'iyi mikino ibiri, ariko icyo navuga ibyo bintu biriho, buriya tutabeshyanye twese turi abantu, erega ibintu byirirwa bivugwa hanze aha nubwo wenda ntashaka kubyinjiramo ariko ntibinshimisha nk'umwana w'umunyarwanda n'ubundi wakomeje kwitangira igihugu, n'ubwo hari ibitaragenze neza nk'uko nabyifuzaga.'

Ati 'Ntabwo ibintu byose dushaka mu buzima ariko tubibona, ntabwo nzabitangaza nk'umunyarwanda wihisha, niba ari n'ikiganiro n'itangazamakuru kizabaho nsezere abanyarwanda kuko n'ubundi aho ngeze ni abanyarwanda babimfashijemo.'

Haruna Niyonzima yatangiye gukinira ikipe y'igihugu kuva 2006, amaze kuyikinira imikino mpuzamahanga 104 aho yayitsindiye ibitego 6.

Nyuma y'umukino wa Kenya, Haruna yavuze ko hari icyo azabwira abanyarwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-uvuga-ko-atazagenda-nk-uwihisha-ngo-hari-agaseke-azapfundura-nyuma-y-umukino-wa-kenya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)