Hamisa Mobetto yasangije abamukurikira amashusho asomana na Rick Ross bivugwa ko bari mu rukundo (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'inkuru zagiye zivugwa ko umuraperi w'umunyamerika, Rick Ross ari mu rukundo n'umunyamideli, umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzi ukomoka muri Tanzania wabyaranye na Diamond Platnumz, Hamisa Mobetto, ubu noneho yasangije abamukurikira amashusho asomana n'uyu muraperi.

Aba bombi bakaba babarizwa i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu aho bagiye mu karuhuko.

Mu mashusho Hamisa Mobetto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza we Rick Ross basohotse bahuje urugwiro, undi nyuma akaza kumusoma.

Guhera muri Gicurasi 2021 nibwo inkuru z'urukundo rwa Rick Ross na Mobetto zatangiye kuvugwa (comment), ni nyuma y'uko uyu muraperi atangiye kujya avuga ku mafoto y'uyu mukobwa kuri Instagram.

Mu kiganiro n'umunyamakuru Lil Ommy muri Nzeri 2021, Rick Ross yahamije ko ari inshuti magara na Mobetto ariko ko azareka akaba ari we wisobanurira umubano bafitanye uko uteye.

Ati 'nkubwije ukuri hari umubano uhari ariko ngiye kumureka ari we uzasobanura imiterere y'ubushuti bwacu. Ni umuntu mwiza, afite umutima mwiza, ni rwiyemezamirimo ukomeye nshaka kumufasha ngo ibikorwa bye abizege ku rundi rwego kuko arimo gukora ibikorwa bikomeye, ntewe ishema na we. Hari ibintu bitandukanye nshaka kumubona yagezeho.'

Uretse ibi kandi uyu muraperi yagiye agaragaza ko arimo agenda akururwa cyane n'igihugu cya Tanzania aho yavuze ko ashaka kuzahashora imari.

Bari nahuje urugwiro



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/hamisa-mobetto-yasangije-abamukurikira-amashusho-asomana-na-rick-ross-bivugwa-ko-bari-mu-rukundo-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)