Gahanga : Taxi Mini-Bus itwara abanyeshuri yahiriye mu nzira igiye kubafata #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi modoka yafashwe n'inkongi y'Umuriro, ni iyo mu bwoko bwa Taxi Mini-Bus isanzwe yifashishwa mu ngendo z'abanyeshuri batuye muri kariya gace ka Karembure.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel yatangaje ko iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo iyi modoka yari mu nzira igiye gufata abanyeshuri isanzwe itwara.

Avuga ko iyi modoka atari iy'ishuri runaka ahubwo ko yatwaraga abanyeshuri batandukanye bo mu miriyango ituye muri kariya gace bajyaga bishyura kugira ngo ibagereze abana ku mashuri.

Ati 'Yari mu nziza ijya kubazana hanyuma ifatwa n'inkongi irashya ariko nta wahiriyemo uretse ko bayizimije nubwo bayizimije byarangije.'

Rutubuka Emmanuel uvuga ko nubwo atabonye iriya modoka itarashya wenda ngo yemeze ko yari ishaje kuko n'idashaje ishobora gushya, yaboneyeho kugira inama ababyei ko 'bajya bareba imodoka zidashaje ku buryo zitashyira ubuzima bw'abana mu kaga.'

Polisi y'u Rwanda yatangaje ko yamenye iby'iyi nkongi y'umuriro yafashe iyi modoka yatwaraga abanyeshuri ikihutira kuyizimya.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gahanga-Taxi-Mini-Bus-itwara-abanyeshuri-yahiriye-mu-nzira-igiye-kubafata

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)