Christian aratukwa, Mwiseneza Josiane agahumurizwa! Ninde nyirabayazana ?-VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Undi aza abihuhura ngo burya ni inyagasambu rirarema, ndetse yaje akurikira uwavuze ko nta mvura idahita. Aya ni amwe mu magambo ashobora guhumuriza nyampinga Mwiseneza Josiane, umukobwa wamamariye I Rubavu inkuru igakwira I London mu Bwongereza, wakunzwe na benshi hakavamo umwe bikitwa ko amurutishije abandi, akamwambikira impeta yagateganyo I Musanze, hirya iyo mu misozi myiza ya Karongi impundu zikavuga nyamara nyuma y'umwaka n'amezi atatu akerura ko yaramaze imyaka hafi ine akundana n'undi mukobwa.

IKIGANIRO NA MISS MWISENEZA JOSIANE BIVUGWA KO YABENZWE

Inkuru ya Mwiseneza Josiane ishingiye ku buryo yinjiye mu irushanwa agenze ibilometero birenga 10 ndetse afite abikomere ku mano yakoze benshi ku mutima ituma bamwe biyemeza kumujya inyuma.

Igihiriri cya benshi baramushyigikiye banamwemerera ibihembo bitandukanye birimo amafaranga, imodoka, akazi n'ibindi.

Uyu mukobwa yari ashyigikiwe n'abamuzi ndetse n'abatamuzi bahurizaga ku kuba akwiye kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019 kuko ngo n'abo bivugwa ko ari beza bambitswe ikamba nta kintu kinini bakoze mu byo bari bahize.

Mu bakobwa 37 bagombaga kuvamo 20 berekeza muri 'Boot camp', Josiane yatambutse yemye hashingiwe ku majwi yagize mu bamutoye kuri 'SMS'. Yajyanye n'abandi i Nyamata mu mwiherero, amafoto ye ahererekanwa na benshi bashyiragaho ibitekerezo bimutandukanya n'abandi.

Mbere y'uko umunsi nyirizina ugera wo kumenya Nyampinga w'u Rwanda, mu minsi itanu hagombaga gutaha umukobwa umwe. Ku munsi wa nyuma w'irushanwa yahawe ikamba ry'umukobwa wakunzwe (Miss Popularity) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Nyuma yaho benshi bagiye biyitirira gukundana n'uyu mukobwa warumaze kuba kimenyabose, ndetse nawe akagaruka mu itangazamakuru abihakana yivuye inyuma anashimangira ko mubimuraje ishinga ibyo gukundana bitarimo ko ahubwo afite imishinga myinshi ahugiyemo.

Kuwa 15 Nyakanga 2020 Mwiseneza Joasiane yambitswe impeta y'urukundo na Tuyishime Christian, wahamije ko bamaze imyaka itatu bakundana. Bibaye ari byo bakabaye barakundanye muri 2017 mbere yuko Josiane yitabira Miss Rwanda ngo abe ikimenyabose.

Gusa hari andi makuru avuga ko uyu musore iby'urukundo atabikozwaga dore ko ngo kwambika uyu mukobwa impeta byagombaga gutuma amenyekana ndetse nibyo akora bikamenyekana muri make yararangamiye inyungu z'amafaranga kuruta inyungu z'urukundo.


Ubwo Christian yambikaga impeta Josiane.

Ibi kandi yanabihamije abicishije ku rukuta rwe rwa instagram aho yashyize ifoto hanze ari kumwe n'undi mukobwa bivugwa ko bagiye kubana ndetse akanashimangira ko bakundanye kuva muri 2018. Ibi nabyo bibaye ari byo niba koko yaranakundanye na Josiane, byaba byerekana ko kuva 2018 yakundanaga n'abakobwa babiri kandi bose gahunda ari ukubana.


Christian ari kumwe nuwo bivugwa ko bagiye kubana.

Mu Rwanda umugabo umwe yemerewe kubana n'umugore umwe, ariko nta n'urahanirwa kubana n'umugore cyangwa umugabo urenze umwe. Haracyibazwa niba Christian azashaka aba bakobwa bombi, kuko yaba Josiane na Christian nta n'umwe urerura ko yatandukanye n'undi.

Ku mbuga nkoranyambaga zaba bombi, Josiane amaze iminsi yomeka amafoto ye bwite ku rukuta rwe rwa instagram, ku rundi ruhande, Christian we ku rukuta rwe rwa instagram amaze iminsi yomekaho amafoto ye numukobwa bivugwa ko ari we bazabana bari mumunyenga w'urukundo.

IKIGANIRO NA MISS MWISENEZA JOSIANE BIVUGWA KO YABENZWE

Mu bitekerezo bitandukanye biza ku mafoto baba bashyize hanze, itandukana ryaba bombi bigaragara ko ryababaje benshi mu bakundaga uyu mukobwa ndetse ntibatinya kwita uyu musore indyarya nyamara ntawuramenya byeruye icyatumye bombi batandukana.

Ariko nanone ukaba utakwirengagiza umugani w'abanyakigali uvuga ngo, "Ukundana nuwo ukunda, Ukabana nufite gahunda"

Christian ahamya ko uru ari urukundo rwanyarwo.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/christian-aratukwa-mwiseneza-josiane-agahumurizwa-ninde-nyirabayazana-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)