Ibyingenzi kuri Koffi Olomide wimyaka 65 uf... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Koffi Olomide ari mu bahanzi bakomeye muri Afrika. Ni umwanditsi mwiza w'indirimbo, bikaba byaranamuviriyemo kwitwa Olomide. Ni umuhanga cyane mu kuririmba no kubyina. Uyu mugabo uherutse gukorera igitaramo cy'amateka muri Congo Kinshasa mu gace ka Goma mu kwishimira imyaka 35 amaze mu muziki, ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cy'imbaturamugabo kizaba tariki 04 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.

Koffi Olomide wagiye yegukana ibihembo by'imiringa ya zahabu mu mwuga we, ni we washinze itsinda mpuzamahanga rya 'Quartier Latin'. Ni we muhanzi wa mbere ukize mu gihugu cya Congo Kinshasa akaza no mu bahanzi b'abakire ba mbere ku mugabane wa Africa aho atunze arenga Miliyoni 18 z'amadoral ya Amerika, mu manyarwanda ni Miliyari 18. Kugeza ubu afite ubutaka bugari n'ibikorwa bikomeye mu murwa mukuru w'u Bufaransa, Paris, mu Bubiligi naho afite ibikorwa, n'ahandi hanyuranye ku isi. 

Koffi Olomide w'imyaka 65 y'amavuko, yagiye aregwa ibirego byinshi aho muri Kanama 2012 yashinjwe gukubita uwamufashaga gutunganya indirimbo ze, anashinjwa gufata ku ngufu batatu mu babyinnyi be. Ibi birego ariko byaje guteshwa agaciro ahita yiha akabyiniro ko kuba ari umuhungu mubi wa Congo [The Bad Boy of DRC].

Koffi Olomide kugeza ubu afite agahigo ku isi mu bahanzi bakomeye ko kugira amazina menshi yagiye ahinduranya mu bihe binyuranye mu mateka y'umuziki we. Amazina aragera kuri 35, akaba arimo: Treizième Apôtre (Thirteenth Apostle), Shakespeare of Zaire, Nkolo Lupemba na Sarkozy, yiyise kubera Perezida wahoze ayobora u Bufaransa Nicola Sarkozy, Makila Mabe bivuze amaraso mabi, Papa Plus; Tcha â€" Tcho King , Eza Mayi, Papa Top;

Mukulu Kulu, Effrakata, Fololo Papa, Papa Happiness , Rapid Intervention Force, Golden Star, World No. 1 , Quadra Kora Man, Grand Mopao, Mopao Mokonzi, MM, High Priest Mother, Nzambe Ya Ba Na Africa Golden Ball, BB Taste, Favorite Dish, Na Didi Papa, Papa Mourinho, Mopao Sarkozy, Pape Noir, Barack Obama, Young Pato, Guardiola, La Rambo Du Congo, Central Market, Acram â€" Oje, Zando Ya Munene, Pure Again, Patrão Cinco Estrelas, Koffi Central Benedict XVI of the Congo.

Koffi Olomide yabaye umuhanzi wa mbere w'umukongomani waciye agahigo ko kwakira ibihembo 4 mu ijoro rimwe mu bizwi nka Kora Awards bitangirwa muri Africa y'Epfo, icyo gihe hari mu mwaka wa 2002. Muri ibyo bihembo yegukanye harimo icy'umuhanzi mwiza w'umwaka ku mugabane wa Africa yari yisubije kuko yari yaranacyekanye no mu mwaka wa 1998. 

Koffi Olomide avuka kuri se w'umukongomani na nyina ukomoka muri Sierra Leone. Izina yanamamayeho rya Koffi risobanuye umunsi wa gatanu, rikaba rifite aho rihuriye n'umunsi yavutseho ariko mu kirimi gikoreshwa muri Sierra Leone na Ghana. Koffi Olomide afite kandi icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo y'ubukungu [Economics] n'iy'icyiciro cya gatatu mu mibare [Mathematics] yakuye muri kaminuza ya Paris.

Koffi Olomide yatangiriye umuziki muri Band ya Papa Wemba yitwaga 'Viva la Musica' atangira ari umuyobozi, umwanditsi aza kuba n'umuyobozi w'abaririmbyi. Izina rya Olomide ryaje kuva muri iyi Band ya 'Viva La Musica', kubera ukuntu Koffi yari umwanditsi ukomeye ku buryo Papa Wemba yamwitaga umugabo w'ibitecyerezo (L'homme a l'idee) byaje guhita bihuzwa nka Olomide.

Yaje gutangira kwikorera umuziki ku giti cye mu mwaka wa 1986 anashinga Band yise 'Quartier Latin', aza guhita agemura ku njyana ya 'Soukous' iye yise 'Tcha Tcho' igenda gacye. Koffi atuye mu Bufaransa, akaba ari umugabo wubatse ufite umugore umwe witwa Aliane Olomide bashakanye mu 1993, bakaba bafitanye abana barindwi ari bo: Aristote, Elvis, Miss Universe, Nike, Rocky, Del pirlo Mourinho na Saint James Rolls.

Koffi Olomide aheruka i Lagos aho yasusurukije abitabiriye ibirirori bya AFRIMA

Koffi Olomide, umugore we n'abana babo. Iyi foto yafashwe vuba aha nyuma y'uko Koffi arekuwe aho yashijwaga ibirego byo guhohotera abagore

Koffi Olomide n'umuhungu we Del Pirlo ubwo uyu musore yizihizaga isabukuru y'amavuko

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA CHIEF YA KOFFI OLOMIDE YIFASHISHIJEMO TIWA SAVAGE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111942/ibyingenzi-kuri-koffi-olomide-wimyaka-65-ufite-ubutunzi-buhambaye-namazina-arenga-35-utege-111942.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)